RUHAGOYACU.com

FIGC yisubiyeho, ikuraho ibihano byafatiwe Muntari

FIGC ( Federazione Italiana Giuoco Calcio), ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Butaliyani, ryamaze gukuraho ibihano by’umukino umwe byari byafatiwe myugariro w’ikipe ya Pescra; Sulley Muntari.

Uyu mukinnyi yahagaritswe umukino umwe nyuma yo kubwirwa n’abafana ba Cagliari amagambo y’ironda ruhu, asabye umusifuzi ko yahagarika umukino, ahabwa ikarita y’umuhondo ni ko kuva mu kibuga.

Ishyirahamwe ry’abakinnyi b’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Butaliyani ryajuriye ku cyemezo cyafatiwe uyu mukinnyi kuri uyu wa Gatanu, nyuma yaho akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe rya ruhago mu Butaliyani kamuhagaritse umukino umwe, ndetse birangira ibihano bikuweho,

Sulley Muntari akaba yarahawe amakarita abiri y’umuhondo n’umusifuzi Daniele Minelli kubera ko yasubije abafana bamubwiraga amagambo y’ironda ruhu ndetse akaza no guhitamo kuva mu kibuga.

Uyu mukino Muntari yari yahagaritswe, akaba yagombaga gusiba uwari kubahuza na Crotone kuri iki Cyumweru.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru; Zeid Ra’ad al-Hussein uyobora umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu ku Isi, yari yatangaje ko ashyigikiye icyemezo cyafashwe n’uyu mukinnyi ukomoka muri Ghana.

Sulley Muntari akaba yarahaye umupira we yambara mu kibuga, umwana w’umwe mu bamubwiye amagambo y’ironda ruhu, aho avuga ko we yashaka kubaha urugero.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru