RUHAGOYACU.com

Giroud yifuza ko Wenger yongera amasezerano

Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal, Olivier Giroud yifuza ko umutoza Wenger yafata icyemezo cyo kongera amasezerano muri Arsenal mu gihe uyu mwaka w’imikino waba urangiye n’ubwo kuri ubu abafana ba Arsenal batamwishimiye.

Olivier Giroud rutahizamu w’ikipe ya Arsenal n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ntiyemeranya n’abifuriza Arsene Wenger gusohoka muri iyi kipe kuko abona ahazaza h’uyu mutoza hashingiye ku nyungu za Arsenal.

"Ndabizi bake muri twe dushyigikiye ibikorwa by’umutoza wacu ariko siniyibagije ko uruhande runini ari urwa abifuza kumubona yerekwa umuryango"- Olivier Giroud.

Olivier Giroud na Wenger bakomoka mu gihugu kimwe cy'u Bufaransa Olivier Giroud na Wenger bakomoka mu gihugu kimwe cy’u Bufaransa

Giroud yakomeje avuga ko yifuza ko Arsene Wenger yakomeza gutoza Arsenal kuko afite imigambi myinshi nko kuba yatwara ibindi bikombe ndetse no guhesha Arsenal itike ya Champions League y’umwaka utaha.

Muri iki kiganiro Giroud yagiranye na InfoSport yakomeje avuga kuba ikipe iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota mirongo itanu bikiyihesha amahirwe yo kugaruka imbere kuko bafite ikirarane bagomba gutsinda bityo bagatwara Liverpool umwanya wa kane.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Izindi nkuru

Basilimu Kuya 22-03-2017 saa 17:09'

Urumvako Wenger yamaze no kwica abakinnyi mumutwe nabo ntakindi bakinira ni umwanya wakane urumva uwo wamutuma igikombe koko nagende haze abandi bafite amaraso mashya siwe kamara muri arsenal.

fred Kuya 21-03-2017 saa 22:46'

umwanya wakane arsenal yawugize nkaho aricyogikombe nyamara twe nkabakunzi ba arsenal turifuza ko aseni Wenger yigendera nubwo ayisize habi arko ntakundi gusa yishe ikipe ifite abakunzi benshi cyane rero ikinicyogihe cye ngo yemere ko yananiwe gukora inshingano ze ahubwo aturwaza imitima.

VERITE Kuya 21-03-2017 saa 22:30'

Niwowe nyine wamuvugira umwataka utagira ikipe imurambagiza imyaka 5 igashira puuuu! uruwafeke Niyo mpamvu wavugira umufeke mugenzi wawe WENGER Mwese muri bamwe 0 0=000000 Uzaze muri Rwanda natwe tukwereke abakurenze

VERITE Kuya 21-03-2017 saa 22:25'

ARIKO Njya nibaza bikanshobera abakunzi ba Arsenga ko bigaragara yuko nta Objectif ikipe ifitiye abafana mwayivuyeho koko?! Uziko mwarozwe Mu mitwe yanyu mutabizi koko? Njye mbona no kugirana ibiganiro nabafana ba Arsenal arukwi suzuguza Mu byukuri.Muratinya kuyivaho ngo barabaseka ariko babasekera mu mutima Cg mutubari naza Salle muri Hotel hose hose ntajambo mugira mubandi bafana kbs nigisebo muhinduke Digital

Musesenguzi Kuya 21-03-2017 saa 10:51'

Yiba nka Mugabe, aashaje nahe abandi bakomerezeho.
Bazazana ibitekerezo bishya birimo no gutwara ibikombe. Umwanya wa Kane no kugurisha abakinnyi nibyo bikombe bye!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!