RUHAGOYACU.com

Griezmann yashinjwe ironda ruhu nyuma yo kwisiga irangi ry’umukara

Antoine Griezmann umukinnyi w’ikipe ya Atletico Madrid mu gihugu cya Espagne yasabye imbabazi abantu bose bamunenze ku ifoto yashyize hanze kuri iki Cyumweru, ubwo yagaragaraga yisize amarangi y’umukara, mu myambaro y’ikipe ya Harlem Globetrotters, abenshi bakamushinja ironda ruhu.

Griezmann yashyize hanze ifoto abinyujije kuri Twitter yambaye nk’umukinnyi wa Basketball w’umwirabura.

Antoine Griezmann yashyize hanze ifoto ameze nk'umwirabura wakinaga Basketball mu myaka ya za 80Antoine Griezmann yashyize hanze ifoto ameze nk’umwirabura wakinaga Basketball mu myaka ya za 80

Nyuma yo kwibasibrwa n’ababonye iyi foto, uyu mukinnyi ukomoka mu Bufaransa yahise ayisiba nubwo yari yabanje kubabwira gutuza kubera ko ari umufana wa Harlem Globetrotters.

Ubutumwa bwa gatatu uyu mukinnyi w’imyaka 26 yahise ashyira hanze bwari ugusaba imbabazi abo yakomerekeje bose bitewe n’iyi foto n’amashusho yashyize kuri Twitter ye.

Gusa yari yabanje kwihagararaho, avuga ko ari uko ari umufana wa Harlem GlobetrottersGusa yari yabanje kwihagararaho, avuga ko ari uko ari umufana wa Harlem Globetrotters
Nyuma yo kwibasirwa n'abamukurikira, Griezmann yahise asaba imbabaziNyuma yo kwibasirwa n’abamukurikira, Griezmann yahise asaba imbabazi

Ubwo Griezmann yasibaga iyifoto, abasaga 1500 bari bamaze kuyisangiza abandi maze ikwira ibice bitandukanye by’Isi.

Abantu batandukanye bibasiye uyu mukinnyi w'UmufaransaAbantu batandukanye bibasiye uyu mukinnyi w’Umufaransa
Bavuga ko iri ari irondaruhuBavuga ko iri ari irondaruhu
Bamwe bamusabye gusiba ifoto Bamwe bamusabye gusiba ifoto

Abakinnyi barimo Stan Collymore wakiniye ikipe y’igihugu y’Abongereza na Steve Zakuani, umunye-Congo wakinnye muri Major League Soccer banenze iyi myitwarire ya Antoine Griezmann.

Zakuani yavuze ko uruhu rwabo atari urwo kwiyambika umuntu yishimisha uko yiboneye kuko bisaba gukora ibikomeye mu buzima kugira ngo umuntu abe uwo ari we.

Antoine Griezmann ni umwe mu bakinnyi Atletico Madrid igenderahoAntoine Griezmann ni umwe mu bakinnyi Atletico Madrid igenderaho

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru