RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye
Ibyo wakwifuza kumenya kuri Persic wifuzwa na Chelsea na Manchester United
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nyuma yaho umwaka wa shampiyona usorejwe, amakipe akomeye yo muri Premier League ntabwo yicaye ubusa aho yarangije kwinjira mu isoko ry’igura n’igurisha ryo mu mpeshyi.

Manchester City yo yatangiye mbere y’abandi mu gihe Chelsea na Manchester United ziri guhatanira umunya Croatia ukinira Inter de Milan Ivan Perisic. Umuyobozi wa Siporo muri Inter de Milan Piero Ausilio ni umwe mu bakiriye bwa mbere igenda ry’ uyu mukinnyi ukina ku mpande asatira, winger.

Dore byinshi kuri uyu mukinnyi nkuko tubikesha Dailymail yo mu Bwongereza:

Persic amakipe yo mu Bwongereza yamumenye atsinda Arsenal uru rutegoPersic amakipe yo mu Bwongereza yamumenye atsinda Arsenal uru rutego

Iyi si inshuro ya mbere yifuzwa mu Bwongereza

Iyi si inshuro ya mbere Persic yifuzwa mu Bwongereza. Bwa mbere ashakishwa hari mu mwaka wa 2011 ubwo Tottenham yamushatse ariko bikarangira yigiriye muri Borusia Dortmund- aho yazaga gutsinda Arsenal igitego giteye amabengeza muri Champions League. Icyo gihe, yakiniraga ikipe y’igihugu ya Croatia ndetse yari muri Euro 2012 akina mu kibuga hagati hamwe na Luka Modric na Ivan Rakitic.

2016 yarigaragaje mu gikombe cy’Uburayi

Iki gikombe giheruka kubera mu gihugu cy’Ubufaransa, Ivan Persic yafashwe nk’umukinnyi w’imikino yo mu matsinda. Aha, yatsinze ibitego bibiri, harimo kimwe cyiza yatsinze David De Gea bashobora kuzakinana mu minsi iri imbere. Muri rusange mu ikipe ya Croatia, yagize uruhare mu bitego bitatu muri bitanu iki gihugu cyatsinze.

Imbaraga yakoreshaga aciye ku mpande ndetse no kumenya izamu, yarangije irushanwa ari umwe mu bakinnyi bafite ubushobozi bwo gukina muri Premier League. Uyu ku nshuro ya mbere mu mikinire ye, yashoboye kumara igihe kinini ari mu bihe byiza. Kuva ku mpera z’umwaka ushize wa shampiyona kugeza uyu munsi, Persic yashoboye kwitwara neza aho uyu mwaka yatsinze ibitego 12 byajyanye n’amakarita abiri y’umutuku.

Afite imikinire igezweho ku mukinnyi wo ku rwego rwo hejuru

Mu gusatira, imikinire ya Persic agenda asatira ba myugariro akabajyana iburyo abagarura ibumoso mbere yo gutera ishoti riremereye. Ni imikinire ijya gusa n’iya Arjen Robben wa Bayern Munich aho byoroshye kumenya icyo agiye gukora gusa bikagorana kumuhagarika kubera umuvuduko we.

Akunda kwiruka ikibuga cyose nta kunanirwa, urebye ni umwe mu bakinnyi bafite imikinire inyura Jose Mourinho.

Ese yabera Manchester United cyangwa Chelsea?

Byasa nk’ibitunguranye kumubona mu ikipe ya Antonio Conte kuko nubwo ari umukinnyi ukunda gusubira inyuma iyo ikipe ye isumbirijwe, Persic ntabwo yigeze aba umu “Wing-back” ndetse ntabwo yakina nka Pedro cyangwa Hazard muri batatu banyuma basatira. Gusa Conte ni umwe mu batoza bazi kurema abakinnyi bishobora kurangira amuhinduye na we.

Ivan Persic ni umukinnyi ngenderwaho muri CroatiaIvan Persic ni umukinnyi ngenderwaho muri Croatia

Aha ariko, Jose Mourinho yakunda cyane imikinire ya Persic haba mu gusatira no kugarira, unongeyeho imbaraga n’umuvuduko we.

Ese ni umukinnyi ushobora gukinira ikipe ifite izina ribyibushye?

Ni zo mpungenge kuri uyu Persic- yaragowe cyane ubwo yakiniraga Dortmund kubwa Jurgen Kloop gusa nubwo yashoboye kwitwara neza muri Inter, yabikoze ubwo iyi kipe yari itangiye gusubira inyuma.

Ku myaka 28, ntabwo yigeze akina ku rwego rukomeye mu ma Club. Imikino 11, ni yo yakinnye muri Champions League ubwo yari akiri muri Dortmund, aho nta kipe ikomeye yongeye kumwifuza kuva mu mwaka wa 2013.

Aha rero, nubwo ari umukinnyi mwiza hari impungenge ku kuba azashobora guhangana ku rwego rwo hejuru, cyane ko ari n’umukinnyi utemera kwicazwa ku gatebe aho yabigaragaje ubwo yari mu ikipe ya Borusia Dortmund.

Persic atsinda De Gea bashobora kuzakinana muri Manchester UnitedPersic atsinda De Gea bashobora kuzakinana muri Manchester United

Byagenze gute muri Dortmund?

Byarangiye Kloop abwiye Persic gufunga umunwa, aho yamushinjije kuzana ubwana nyuma yo kuvuga ko uyu mutoza akunda gukinisha Marco Reus n’abandi.

Persic wagendaga akinishwa rimwe na rimwe muri iyi kipe yatozwaga na Kloop yaje kwegera televiziyo agira ati: “Ntabwo nshimishijwe nuko mfashwe mu ikipe. Ntabwo mpabwa umwanya mu kibuga kandi n’umwaka ushize ni ko byagenze. Imibare irabyerekana. Iyo nkinnye ndatsinda, iyo ntatsinze mu mukino bahita banyicaza nk’indi itatu ikurikiye”.

Aha byarangiye Dortmund imusezereye nyuma yaho ashwaniye na Jurgen Kloop. Muri rusange Ivan Persic ni umukinnyi mwiza, gusa haracyari impungenge ko atari yashobora gukina umupir ku rwego rwo hejuru.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)