RUHAGOYACU.com

Impinduka ku isoko ry’igura ry’abakinnyi mu Bwongereza

Amakipe yo mu Bwongereza, akina shampiyona y’icyiciro cya mbere (Premier League) yarangije gutora ko isoko ry’igura ry’abakinnyi rizajya rifunga mbere y’uko iyi shampiyona itangira, uhereye mu mwaka utaha w’imikino 2018/19.

Abatoza benshi bo muri iyi shampiyona bagiye bagaragaza ko batishimiye ko iyo amakipe agura abakinnyi shampiyona yaratangiye bibabangamira ndetse bikagira ingaruka zitari nziza ku myitwarire y’amakipe yabo.

Uhereye umwaka utaha w’imikino, isoko ry’igura ry’abakinnyi mu Bwongereza, rizafunga kuwa Kane tariki ya 9 Kanama saa 18:00, iminsi ibiri mbere y’uko shampiyona itangira.

Ibi byatowe n’amakipe 14 muri 20 agize Premier League, aho ane yatoye oya mu gihe imwe yifashe.

Mu makipe yanze iki cyemezo harimo Manchester United, Manchester City, Swansea City, Crystal Palace n’ikipe ya Watford naho Burnley yo yifashe.

N’ubwo ariko aya makipe yo mu Bwongereza yemeje ibi, ntibikuraho ko yo azakomeza kugurisha abakinnyi kugeza tariki ya 31 Kanama ubwo isoko ry’Igura n’Igurisha ry’abakinnyi rizaba rifunga ku mugaragaro i Burayi.

Kuba mu Bwongereza bahisemo ko bo bazarekeraho kugura abakinnyi tariki ya 9 Kanama, bivuze ko isoko ry’igura ryabo rizamara ibyumweru 12, ni ukuvuga n’igihe hazaba harimo kuba igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya kugeza tariki ya 15 Nyakanga 2018, aho kuva kirangiye, aya makipe azaba afite iminsi 25 gusa ngo abe yarangije kugura.

Abatoza batandukanye bagiye bavuga ko kugura kare bifasha amakipe kumenyerana mu gihe abandi bayobozi barimo Guiseppe Marotta wa Juventus de Turin yavuze ko no muri Serie A y’u Butaliyani bakabigenje gutyo, ibi bidatandukanye cyane n’amagambo ya Vadim Vasilyev, visi perezida wa AS Monaco wavuze ko iki ari igitekerezo cyiza.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru