RUHAGOYACU.com

Ingorofani yahindutse indege? Uburyo Alexis Sanchez yakuriye mu buzima bubi- Yifuza kuzakina filime

Nyuma yo kugurwa n’ikipe ya Manchester United avuye muri Arsenal, Alexis Sanchez ni we mukinnyi uhembwa menshi, aho agiye kujya ahabwa asaga ibihumbi 500 by’amapawundi ku Cyumweru.

Nubwo ari uko bimeze uyu munsi ariko, si ko byahoze kuko uyu mukinnyi ari mu bakuriye mu buzima bubi ahanini kubera ubukene yabayemo mu gace k’iwabo ka Tocopilla muri Chile.

Sanchez yasinyiye Manchester United kuri uyu wa Mbere, ahabwa numero karindwi ndetse agiye guhembwa menshi kurusha abandi muri Premier LeagueSanchez yasinyiye Manchester United kuri uyu wa Mbere, ahabwa numero karindwi ndetse agiye guhembwa menshi kurusha abandi muri Premier League

Ibintu 10 wamenya kuri uyu mukinnyi

1. Alexis Sanchez yavukiye mu gace ka Tocopilla gaherereye mu majyaruguru ya Chile, ndetse ni umujyi utuwe n’abagera ku 25,000. Abahatuye batunzwe cyane no kuroba amafi, ndetse no gucukura amabuye y’agaciro ndetse ni muri aka gace hava umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa muri uwo mujyi.

Murumuna we; Humberto mu myaka ine ishize, yavuze ko iyo Sanchez aba adakina ruhago, nta kabuza yari kuba akora mu birombe by’amabuye y’agaciro nk’abandi bagabo bo mu gace batuyemo.

2. Mu bwana bwe, Sanchez yari azwi nka ‘Dilla’ akazina k’akabyiniriro yahawe bitewe n’uburyo byamusabaga amasegonda make cyane kugira ngo yurire ibiti cyangwa ibikuta ajya kuzana imipira yabaga yatakaye bakinira ku muhanda. Bivugwa ko kuri ubu muri aka gace ka Tocopilla, hari umuhanda wamwitiriwe.

Sanchez ubwo yari mu ikipe ya Udinese mu Butaliyani, mbere y'uko yerekeza muri FC BarceloneSanchez ubwo yari mu ikipe ya Udinese mu Butaliyani, mbere y’uko yerekeza muri FC Barcelone

3. Sanchez yabayeho mu buzima bugoranye. Se umubyara yapfuye mbere gato y’uko avuka ndetse na nyina; Martina yagurishaga amafi kugira ngo babone amaramuko. Ubwo Sanchez yakiniraga Cobreloa afite imyaka 16, nyina yaciwe amadolari 1000 kubera kugurisha amafi atabifitiye uruhushya. Yabuze ayo kwishyura, ni ko gutabarwa n’umuhungu we ubwo bamuhaga umu-agent Fernando Felicevich akabishyurira umwenda.

4. Kwiruka ku muhanda ntiwamukurikira. Ubwo yari mu Udinese mu Butaliyani, yafashe imodoka ajya guhaha maze aza guta imfunguzo. Aho gusaba bagenzi be ko bamufasha kugera mu rugo (bakamutwara), yirukanse hafi ibirometero bitandatu n’amaguru ajya kuzana izindi mfunguzo mu rugo. Ubanza ari nayo mpmavu atajya yorohera abakina inyuma.

5. Nubwo yasinyiye Manchester United, ntajye muri Manchesetr City, Sanchez afata uwahoze ari umutoza we muri FC Barcelone; Pep Guardiola nk’uwamufashije kugera kuri buri kimwe cyose ndetse no ku rwego ariho kugeza kuri ubu.

Pep Guardiola yari yizeye kongera gukorana n'uyu mukinnyi ariko birangira Mourinho amutwayePep Guardiola yari yizeye kongera gukorana n’uyu mukinnyi ariko birangira Mourinho amutwaye

6. Yatangiye gukinisha inkweto afite imyaka 15! Umuyobozi w’agace bari batuyemo, wakundaga ikipe ya Arauco uyu musore yakiniraga, yamuhaye umuguro w’inkweto zo gukinisha zo mu bwoko bwa Reeboks. Mbere yaho, uyu mukinnyi yatirirwaga inkweto zo gukinisha n’umubyeyi we mu baturanyi.

7. Buriya ngo Sanchez afatwa nka Père Noël cyangwa ’’Father Christmas" muri aka gace ka Tocopilla. Uyu mukinnyi azwiho gutanga impano iyo yagiye iwabo ndetse yoherereje imyambaro ikigo cy’ishuri yizeho.

Alexis Sanchez ni we umaze gutsindira Chile ibitego byinshiAlexis Sanchez ni we umaze gutsindira Chile ibitego byinshi

8. Ku myaka 17, ubwo yakinaga umukino ikipe y’igihugu cye yahuyemo na New Zealand mu 2006, Sanchez yabaye umukinnyi muto wari ukiniye igihugu cya Chile. Kuri ubu ni we umaze kugitsindira ibitego byinshi, 39.

9. Alexis Sanchez afite imbwa ebyiri; Atom na Humber. Uyu musore avuga ko azifata nk’abana be, nk’abavandimwe, inshuti ndetse ko ari zo zimenya ubuzima bwe bwa buri munsi (yaba yishimye, batsinzwe, ananiwe cyangwa se mu gihe atishimye). Yazifungurije urukuta rwa Instagramm, ajya azijyana ku myitozo n’ahandi. Uyu mukinnyi yasabye ikipe ya Manchester United ko bazishyiraraho icyapa ku kibuga cya Old Trafford nk’uko byari bimeze kuri Emirates Stadium ya Arsenal.

Atom na Humber, imbwa za Sanchez Atom na Humber, imbwa za Sanchez

Yasabye ko na Old Trafford hamanikwa icyapa cy'imbwa ze nk'uko bimeze i EmiratesYasabye ko na Old Trafford hamanikwa icyapa cy’imbwa ze nk’uko bimeze i Emirates

Sanchez afite imbwa ebyiri atajya asigaSanchez afite imbwa ebyiri atajya asiga

10. Bitari kera cyane, Sanchez dushobora kuzamubona mu mafilimi. Uyu musore w’imyaka 29 ngo yifuza kuzagaragara mu mafilimi ndetse akunda kuba yakina ari umupolisi cyangwa akorera nk’ikigo cya NASA (Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu kirere n’isanzure) mbese nk’umuntu uzi kuri buri kimwe cyose. Ubanza ariyo mpamvu yatunguranye kuri uyu wa Mbere, akerekwa abafana ba Manchester United acuranga ‘‘Glory Glory Man United…’’ kuri piano!

Uyu mukinnyi ashobora gutangira gukinira Man United kuwa Gatanu bahura na Yeovil Town muri FA CupUyu mukinnyi ashobora gutangira gukinira Man United kuwa Gatanu bahura na Yeovil Town muri FA Cup

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru