RUHAGOYACU.com

Inshuti magara ya Cristiano Ronaldo yakatiwe gufungwa imyaka 2

Umunya-Maroc, Badr Hari w’inshuti magara ya Cristiano Ronaldo byigeze kuvugwa ko baba bakorana ubutinganyi yamaze gukatirwa imyaka ibiri azira guteza umutekano muke mu kabyiniro, akongeraho no kwanga kwitaba urukiko.

Badr Hari w’imyaka 32 y’amavuko yakatiwe gufungwa imyaka ibiri nyuma kwanga kwitaba urukiko kubera ibyaha aregwa byo guteza umutekano muke mu kabyiniro kamwe ko mu gihugu cy’u Buholandi.

Biteganyijwe ko Badr azajya gukatirwa n’urukiko rw’i Amsterdam rugomba kumuhamya gufungwa imyaka ibiri yose kandi akaba adashobora kujuririra iki cyemezo.

Badri Hari byigeze kuvugwa ko yaba atingana na RonaldoBadri Hari byigeze kuvugwa ko yaba atingana na Ronaldo

Biteganyijwe ko kandi mu myaka ibiri Hari yakatiwe agomba gukora imirimo nsimburagifungo mu gihe kingana n’amazi atandatu, gusa ibi byose ushinzwe kumuvuganira akaba atabyumva.

Uyu mukinnyi w’iteramakofi wo muri Maroc arashinjwa kugira uruhare mu mirwano yabereye Amsterdam Arena mu mwaka wa 2012, no mu kabyiniro k’uwitwa Jimmy Woo, akoresheje ikimene cy’ikirahure.

Hari ni umwe mu bakinnyi b’iteramakofi beza kuko yatwaye igikombe ca K1 heavyweight mu mwaka wa 2007/08). Ikindi ni uko uyu mugabo yigeze gufungwa azira kwitwara nabi kuri bagenzi be igihe yabaga avuye mu kibuga.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru