RUHAGOYACU.com

Intwari ya Arsenal yikomye bikomeye umutoza Arsene Wenger

Uwahoze ari kapiteni w’ikipe ya Arsenal,Tony Adams, yongeye kuvuga amagambo atari meza ku mutoza Arsene Wenger, avuga ko uyu mufaransa nta ncuti agira mu buzima kandi ko yari bube yarirukanwe iyo aza kuba atoza indi kipe iyo ari yo yose.

Uyu mugabo wagize ibigwi mu ikipe ya Arsenal ubwo yari ikiryana, mu minsi ishize yari yibajije ku mitoreze ya Arsene Wenger yabonaga itajyanye n’igihe, aho uyu mutoza wa Arsenal yari yanenze aya magambo.

Amagambo ya Adams aje iminsi mike nyuma yaho Arsenal yegukanye FA CupAmagambo ya Adams aje iminsi mike nyuma yaho Arsenal yegukanye FA Cup

Tony Adams akaba atigeze arekere iyo, aho yaje kwegera The Guardian yo mu Bwongereza nyuma y’iminsi mike Arsene Wenger amaze kwegukana igikombe cye cya karindwi cya FA ni ko kongera kwikoma uyu wahoze ari umutoza we.

Adams yagize ati: (“Wenger) yavuze ko buri kipe natoje nayisubije inyuma. Gusa reka mbabwire ko yari bube yarirukanwe nyuma y’umwaka umwe iyo aza kuba atoza Real Madrid. Ubu aba amaze guhinduranya amakipe umunsi ku wundi”.

“Gusa muri Arsenal ameze nk’uwayifatiye. Ubuyobozi ntacyo bukora, Arsene araganje. Ntabwo nkeka ko yabivamo(akegura) byarangije kunambana na we”.

Tony Adams yatozaga Granada yo muri EspagneTony Adams yatozaga Granada yo muri Espagne

Tony Adams ntabwo yagarukiye aho, ahubwo yaje no kujya mu buzima bwite bw’uyu musaza, avuga ko ntacyo afasha abatoza b’ikipe.

Ubundi ntanubwo amafaranga ahabwa ayakoresha asangira n’inshuti ze kuko ntazo agira. Afite abantu bake mu Bufaransa basa nk’inshuti. Rwose rimwe na rimwe arambabaza”.

Adams yatwaranye na Wenger shampiyona yo mu 1998Adams yatwaranye na Wenger shampiyona yo mu 1998

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!