RUHAGOYACU.com

Italiki shampiyona y’ubwongereza izatangiriraho yamenyekanye

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bwongereza ryatangaje ko shampiyona y’ikiciro cya mbere (2017 - 2018) izatangira muri weeek-end ya taliki 12 Kanama 2017.

Uko amakipe azahura muri uyu mwaka w’imikino uzatangira taliki ya 12 Kanama, bizatangazwa mu minsi cumi n’itanu iri imbere.

Ku italiki ya 14 Kamena uyu mwaka nibwo hazashyirwa ahagaragara uko imikino 380 y’umwaka wose izakinwa.

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bwongereza ikinwa n’amakipe 20, buri kipe ikina imikino 38, umwaka wose uba ugizwe n’imikino 380, ikunze gukurikirwa cyane hirya no hino ku isi.

Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino urangiye (2016 - 2017) yegukanywe na Chelsea FC n’amanota 93 ikurikirwa na Tottenham Hotspurs yarushijwe amanota 7.

Antonio Conte n'abasore be begukanye shampiyona ya 2016 - 2017Antonio Conte n’abasore be begukanye shampiyona ya 2016 - 2017

Amakipe atatu yamanutse mu kiciro cya kabiri ni Hull City (18), Middlesbrough (19) na Sunderland (20).

Aya makipe yamanutse azasimburwa n’ayavuye mu kiciro cya kabiri, ariyo Newcastle United (94), Brighton & Hove Albion yabaye iya kabiri ( 93) ndetse na Huddersfield Town yazamutse inyuze mu mikino ya play offs, nyuma yo gukuramo Reading kuri Penality (4 - 3), iminota isanzwe yarangiye ari ubusa ku bundi mu mukino wabaye kuwa mbere, taliki ya 29 Gicurasi.

Huddersfield Town FC yagatutse mu kiciro cya mbere nyuma y'imyaka 45, nyamara ifite ibikombe 3Huddersfield Town FC yagatutse mu kiciro cya mbere nyuma y’imyaka 45, nyamara ifite ibikombe 3

Shampiyona yo mu bwongereza igiye gutangira mu kwezi kwa munani, izarangira ku cyumweru, taliki ya 13 Gicurasi 2018.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knc

    Kuya 1-06-2017 saa 10:28'

    Aba Bantu bagira gahunda ihamye kweri kweri ! mugihe twebwe n’ itegeko rigena itangwa ry’igikombe ryabuze ,niyagitwaye ntizi igihe izagihererwa !kandi nubwo havugwa le 15/06/2017 ntago byizewe ko championship izasozwa kabisa !Ubu natwe hari ibihe tuzagira gahunda ihamye tukaba abasirimu bavandi ?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru