RUHAGOYACU.com

Jose Mourinho yongereye amasezerano muri Manchester United

Umutoza w’ikipe ya Manchester United; Jose Mourinho yamaze kongera amasezerano azamugeza mu 2020, ndetse ashobora no kongererwa undi mwaka.

Uyu mugabo w’umunya-Portugal w’imyaka 54, yari afite amasezerano azarangira muri Kamena 2019.

“Ndumva nishimiye gukomeza gukorana n’abakinnyi banjye, Amasezerano yanjye ya mbere yari imyaka itatu, ubu twafashe icyemezo cyo kubibagaragariza neza ko itakiri itatu, ari ine cyangwa itanu, cyangwa irenga nta wamenya.”- Jose Mourinho nyuma yo kongera amasezerano.

Jose Mourinho yageze muri Manchester United ubwo iyi kipe yari imaze kwirukana uwari umutoza wayo; Louis Van Gaal muri Gicurasi 2016, ayifasha gutwara EFL Cup kuri ubu yabaye Carabao Cup na Europa League mu mwaka ushize w’imikino.

Mourinho yegukanye ibikombe birimo Europa League, EFL Cup na FA Community ShieldMourinho yegukanye ibikombe birimo Europa League, EFL Cup na FA Community Shield

Muri uyu mwaka w’imikino, United bari ku mwanya wa kabiri muri Premier League, aho barushwa amanota 12 na Manchester City ya mbere, ndetse baracyari mu marushanwa ya UEFA Champions League na FA Cup.

“Twagerageje kujya ku rwego rwisumbuyeho- Dutwara ibikombe bitatu mu mwaka umwe w’imikino, ariko n’ubundi nibyo ikipe yanjye mba nyitezeho.”

“Turi kurema uburyo bw’ahazaza heza ha Manchester United. Nkunda abakinnyi banjye kandi ni byiza kumenya ko nzagumana nabo mu myaka itatu iri imbere.”

Woodward na Jose Mourinho wongerewe amasezeranoWoodward na Jose Mourinho wongerewe amasezerano

Ed Woodward, ukuriye ibikorwa byose muri Manchester United yashimagije Jose Mourinho ku mwihariko we n’ubunyamwuga bumuranga, avuga ko yagize uruhare runini mu guhindura iyi kipe, azana abakinnyi bafite ubuhanga.

Mu gihe Jose Mourinho yaguma muri Manchester United kugeza mu 2020, yaba ari inshuro ya mbere amaze mu ikipe igihe kingana gutya, atagiye ahandi ngo azagaruke.

Mourinho yatoje amakipe nka Porto, Chelsea, Inter Milan na Real Madrid, aho muri Chelsea yahabaye inshuro ebyiri; hagati ya 2004 na 2017 ndetse no hagati ya 2013 na 2015 mu gihe muri Real Madrid yahabaye hagati ya 2010 na 2013.

Jose Mourinho nta kipe aramaramo imyaka irenze itatu atagiye ahandiJose Mourinho nta kipe aramaramo imyaka irenze itatu atagiye ahandi

Uretse Sir Alex Ferguson na Sir Matt Busby batoje amashitani atukura mu gihe kirekire; imyaka 27 na 24, undi mutoza wamaze igihe kirekire muri iyi kipe ni Ron Atkinson wayitoje imyaka itanu n’amezi atanu mbere yo gusimburwa na Ferguson mu Ukwakira 1986.

Manchester United ifite umukino wa FA Cup irakirwamo na Yeovil Town muri FA Cup kuri uyu wa Gatanu, aho byitezwe ko umukinnyi wayo mushya; Alexis Sanchez ashobora kuyikinira bwa mbere.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. straton

    Kuya 26-01-2018 saa 06:54'

    aho morinyo turakwemera maze umwaka utaha uzaduhe igicombe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru