RUHAGOYACU.com

Juventus yatsinze Lazio, yegukana Coppa Italia

Juventus de Turin yaraye yegukanye igikombe cya Coppa Italia, itwara igikombe cya mbere muri bitatu ishobora kwegukana muri uyu mwaka w’imikino. Juventus yabigezeho nyuma yo gutsinda Lazio Rome ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma.

Dani Alves yafunguye amazamu ku munota wa 12 w’umukino naho Leonardo Bonucci atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 24 w’umukino, Lazio yakiniraga muri stade yayo, ibura uko yigarura mu mukino.

Lazio babonye amahirwe atandukanye arimo umupira wa Keita Balde Diao wagonze izamu mu minota ya mbere y’umukino, n’ubundi buryo burimo ubwa Felipe Anderson na Ciro Immobile, ariko umunyezamu Gianluigi Buffon ababera ibamba.

Juventus ifite amahirwe yo kwegukana shampiyona ya gatandatu yikurikiranya mu mpera z’iki cyumweru, ikaba iri no ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, aho izahura na Real Madrid tariki ya 3 z’ukwezi gutaha kwa gatandatu i Cardiff muri Wales, kuri Millennium Stadium.

Iyi kipe ikaba ariyo ya mbere ibashije kwegukana Coppa Italia inshuro eshatu zikurikiranya, igeza 12, mu gihe Lazio yakinaga umukino wa nyuma ku nshuro ya gatatu mu myaka 5, aho inaheruka gutsindwa na Juventus ku mukino wa nyuma wa 2015, ibitego 2-1 nyuma yo kwitabaza iminota 30 y’inyongera.

Lazio ntirongera gutwara igikombe mu marushanwa yose, kuva batsinze AS Roma ku mukino wa nyuma wa Copa Italia mu 2013, n’ubwo mu mpera z’icyumweru gishize, umutoza wayo Simone Inzaghi yari yaruhukije abakinnyi batandukanye ubwo batsindwaga na Fiorentina ibitego 3-2 muri shampiyona.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru