RUHAGOYACU.com

Lacazette afunguye konteri y’ibitego muri Arsenal, batsindira i Sydney

Nyuma yo gutangira kuntebe y’abasimbura mu mukino wa mbere muri ine ikipe ya Arsenal igomba gukina yitegura umwaka utaha w’imikino muri ibi byumweru bibiri muri Australia n’u Bushinwa, Alexandre Lacazette byamusabye iminota itageze kuri 15 ngo afungure konteri ye y’ibitego mu ikipe y’Abarashi, ayitsindira igitego cya kabiri, batsinda Sydney FC ibitego 2-0.

Uyu mukino wabereye imbere y’imbaga y’abagera ku 80,432 kuri ANZ Stadium muri Australia, Arsenal mu myambaro mishya, yatangiye umukino iri hejuru, aho mu minota 35 ya mbere y’umukino, yari imaze kubona uburyo bw’amashoti 15 agana ku izamu rya Sydney FC yari mu rugo.

Uyu mugabo w’umufaransa wahawe nimero 9, yinjiye mu kibuga ku munota wa 68, maze ku munota wa 83 gusa, atsinda igitego cya kabiri ku mupira wa Alex Iwobi.


Lacazette ashimirwa na begenzi be nyuma yo gufungura amazamu ku mukino we wa mbere muri ArsenalLacazette ashimirwa na begenzi be nyuma yo gufungura amazamu ku mukino we wa mbere muri Arsenal
Umunyezamu wa Sydney FC yari afite akazi gakomeye muri uyu mukinoUmunyezamu wa Sydney FC yari afite akazi gakomeye muri uyu mukino

Arsenal yari yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 4 gusa w’umukino, igitego cyatsinzwe na Per Mertesacker, uyu uzasoza umupira we ku mpera z’uyu mwaka mushya w’imikino, akajya gutoza ikipe y’abana.

Arsenal kandi, yahushije uburyo bwashoboraga kuyihesha igitego cya kabiri kuri penaliti yatewe na Danny Welbeck, umunyezamu wa Sydney FC; Redmayne arirambura umupira awukuramo.

Welbeck yahushije penaliti ku ruhande rwa ArsenalWelbeck yahushije penaliti ku ruhande rwa Arsenal
Mertesacker yafunguye amazamu hakiri kareMertesacker yafunguye amazamu hakiri kare

Arsenal (3-4-2-1): Cech; Bielik, Mertesacker, Kolasinac; Nelson, Coquelin, Willock, Bramall; Ozil, Walcott; Welbeck

Abasimbura: Martinez 45’, Lacazette, Giroud, Oxlade-Chamberlain, Iwobi, Monreal, Xhaka, Maitland-Niles, Elneny, Malen, Nketiah bose 68’.

Sydney: Redmayne, Buijs, Brillante, Zullo, Retre, O’Neill, Brosque, Carney, Simon, Lokolingoy.

Subs: Iredale, McGing, Flottman, Bobo, Ninkovic, Kuleski, Curtis, McIllhatton, Zuvela, Dragicevic, Zapata, Green, Agamemnonos.

Wenger areba uko ikipe ye yitwara muri AustraliaWenger areba uko ikipe ye yitwara muri Australia
Abafana ba Arsenalbari bahari, bamwe bafana amakipe yombiAbafana ba Arsenalbari bahari, bamwe bafana amakipe yombi
Umukino warebwe n'abasaga ibihumbi 80Umukino warebwe n’abasaga ibihumbi 80

Arsenal izakina na Western Sydney Wanderers kuwa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga mu mukino wabo wa kabiri, usoza urugendo rwabo muri Australia.

Nyuma yaho iyi kipe izerekeza mu Bushinwa, aho bazakina hamwe na Bayern Munich muri Shanghai, kuwa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga, mbere yo kwerekeza i Beijing gukina na Chelsea tariki ya 22 Nyakanga, muri Bird’s Nest Stadium.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru