RUHAGOYACU.com

Leicester City yirukanye undi mutoza nyuma y’amezi 4

Ikipe ya Leicester City yamaze gufata icyemezo cyo gutandukana n’umutoza wayo; Craig Shakespeare bari bamaranye amezi ane gusa.

Craig Shakespeare yari yahawe gutoza Leicester City ubwo Claudio Ranieri wari wafashije iyi kipe kwegukana shampiyona y’umwaka w’imikino 2015/16 yirukanwaga mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, iminsi 298 abahesheje igikombe.

Ranieri yirukanwe mu kwa 2, amaze iminsi 298 atwaye shampiyonaRanieri yirukanwe mu kwa 2, amaze iminsi 298 atwaye shampiyona

Nyuma yo kunganya umukino w’umunsi wa munani muri Premier League bari bakiriyemo West Brom ku gitego 1-1, kuri uyu wa Mbere, uyu munsi Craig Shakespeare yahamagajwe mu nama arirukanwa.

Leicester yirukanye umutoza nyuma yo kunganya na West Brom 1-1Leicester yirukanye umutoza nyuma yo kunganya na West Brom 1-1

Mu mikino umunani ya shampiyona y’uyu mwaka, Leicester City imaze gutsindamo rimwe gusa, ibintu bitashimishaga abakinnyi bayo bakomeye dore ko ikipe iri ku mwanya wa 18.

Uyu mugabo w’imyaka 53 araza kuba asimbuwe na Michael Appleton by’agateganyo.

Michael Appleton araba asimbuye ShakespeareMichael Appleton araba asimbuye Shakespeare

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Rayon

    Kuya 18-10-2017 saa 12:49'

    What goes around comes around bivuzengo iby’ukoze bibyo bikugarukira yirukanishije Ranieri none nawe arirukannye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru