RUHAGOYACU.com

Chelsea na FC Barcelone, Real Madrid na PSG muri 1/8 cya UEFA Champions League

Kurikira imbonankubone umuhango wo gutombola uko amakipe azahura mu mikino ya 1/8 cy’irangiza mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League).

Ni umuhango urimo kubera i Nyon Mu Busuwisi, ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA).

Muri iyi tombola hitabwa cyane ku mategeko abiri ari yo: Kuba nta kipe zikomoka mu gihugu kimwe zishobora gutomborana, irindi ni uko amakipe abiri yazamutse mu itsinda rimwe nta n’imwe yatombora indi.

Uko Umuhango wagenze:

Imikino ine ya mbere mu mikino ibanza ya 1/8 cy’irangiza izakinwa ku matariki ya 13 n’iya 14 n’aho indi ine ibe ku matariki ya 20 na 21 Gashyantare 2018, mu gihe imikino yo kwishyura yo izaba ku matariki ya 6 n’iya 7 ndetse n’iya 13 n’iya 14 Werurwe 2018.

Igikomnbe aya makipe arimo guhatanira gifitwe na Real Madrid Igikomnbe aya makipe arimo guhatanira gifitwe na Real Madrid
Xabi Alonso ni we wayoboye umuhango wa tombolaXabi Alonso ni we wayoboye umuhango wa tombola
Uko amakipe azahuraUko amakipe azahura
Uko amakipe arimo gutomborana:

Bayern Munich vs Besiktas
Chelsea vs Barcelona
Shakhtar Donetsk vs Roma
Real Madrid vs Paris Saint-Germain
Sevilla vs Manchester United
Porto vs Liverpool
Basle vs Manchester City
Juventus vs Tottenham Hotspur

Umuhango nyirizina uratangiye:

Mbere yo gutangira umuhango nyirizina habanje gufatwa iminota 5 yo kwibukiranya mu mashusho ibihe by’ingenzi byaranze imikino y’ijonjora mu matsinda.
Amakipe yabonye itike ya 1/8 muri UEFA Champions LeagueAmakipe yabonye itike ya 1/8 muri UEFA Champions League

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nyisenge Jean De Dieu

    Kuya 6-01-2018 saa 17:04'

    Eeeebana Real Madrid Vs PSG Jyewe Ukombibona Ni Final Itabereye Igihe Kabisa Murakoze

  2. Rogers

    Kuya 12-12-2017 saa 07:04'

    Dore umukino ukomeye,chelsea barca gusa aha ndabona ari 50 50 kuko urabonako aribigugu bihuye,kuko akenshi chelsea ikunda gutsinda barca,nkumpande zombi bafitabakinnyi ba game changer kabuhariwe Messi na Hazard aba bombi nibabi nubwo batanganyubushobozi wibukeko aribo bakinnyi bambere kwisi bakorerwaho amakosa kubera umupira utajyubava kukirenge,messi afitubushobozi bwo gushyira defense ya blues yose hasi,gusa na hazard kuri contre attack ze,numuvuduko mwinshi ndabona defense ya Barcelona ifitakazi,njye ndabona ipfundo riri murabobagabo bombi

  3. Groud

    Kuya 11-12-2017 saa 12:28'

    Real Madrid. Tottenham Na Barcelon Ziratomboye Kbx Na Manchester City Na United Zi Tomboye Umunyeng


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru