RUHAGOYACU.com

Lukaku ntabwo ari mu bakinnyi 27 Manchester United yajyanye muri Amerika

Ikipe ya Manchester United yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho igiye kwitegura umwaka utaha w’imikino, ndetse yajyanye n’abakinnyi 27 barangajwe imbere n’umutoza Jose Mourinho.

Mu bakinnyi bari kumwe n’iyi kipe harimo myugariro mushya basinyishije kuva muri Benfica; Victor Lindelof ndetse n’abakinnyi bakiri bato; Scott McTominay na Demetri Mitchell.

Victor Lindelof ari mu ikipe yerekeje muri USAVictor Lindelof ari mu ikipe yerekeje muri USA

Mu kwitegura umwaka utaha w’imikino, ikipe ya Mourinho izakina imikino itanu ku butaka bw’Amerika, aho kuwa Gatandatu utaha bazakina na LA Galaxy, nyuma y’amasaha 48 bahure na Real Salt Lake.

Tariki ya 20 Nyakanga bazakina na Manchester City ku nshuro ya mbere aya makipe ahurira hanze y’igihugu, muri Houston, mbere yo guhura na Real Madrid i Santa Clara tariki ya 23 Nyakanga na FC Barcelone tariki ya 26 Nyakanga i Washington DC.

Nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Manchetser United bazakina iyindi mikino 2 ya gicuti hamwe na Valerenga tariki ya 30 muri Oslo na Sampdoria tariki ya 2 Kanama 2017 i Dublin.

Ikipe ya Manchester United yagiye ntigaragaramo rutahizamu Romelu Lukaku werekeza muri iyi kipe nyuma yo gukorera ikizamini cy’ubuzima muri Amerika, aho azasinyira mbere yo gusanga bagenzi be, atanzweho ashobora kugera kuri miliyoni 90 z’ama-pound nyuma yaho amakipe yombi yemeranyijwe 75 z’ama-pound.

Uyu mukinnyi amaze iminsi akorana na Paul Pogba imyitozoUyu mukinnyi amaze iminsi akorana na Paul Pogba imyitozo
Lukaku yatangaje ko yamaze gukora ikizamini cy'u Buzima muri AmerikaLukaku yatangaje ko yamaze gukora ikizamini cy’u Buzima muri Amerika
Gusa azajya yitaba muri Amerika nyuma yo gushinjwa kubangamira abandiGusa azajya yitaba muri Amerika nyuma yo gushinjwa kubangamira abandi

Ikipe ya Manchester United yerekeje muri Amerika: De Gea, Romero, J Pereira, Valencia, Darmian, Fosu-Mensah, Bailly, Blind, Jones, Smalling, Lindelof, Tuanzebe, Rojo, Shaw, Mitchell, Young, Carrick, Fellaini, Herrera, McTominay, Pogba, Lingard, Mkhitaryan, Mata, A Pereira, Martial, Rashford.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!