RUHAGOYACU.com

Lukaku yatsinze bwa mbere muri Manchester United, batsinda Real

Manchester United yatsinze umukino wa kabiri muri itandatu bazakinira muri Amerika, aho kuri uyu wa Mbere bakinaga na Real Salt Lake, bayitsinda ibitego 2-1 birimo n’igitego cya mbere kuri Romelu Lukaku muri iyi kipe yo mu Bwongereza.

Uyu mukino wabereye kuri Rio Tinto Stadium, nk’uko n’ubundi byari bimeze ku mukino wa mbere Manchester United yatsinzemo LA Galaxy ibitego 5-2, Lukaku yahishije uburyo butandukanye.

Uyu mukinnyi uheruka kugurwa miliyoni 75 z’ama-pound, yari yatangiye mu mukino ku nshuro ya mbere muri iyi kipe, kimwe na mugenzi we Victor Lindelof.

Luis Silva yafunguye amazamu ku ruhande rwa Real Salt Lake ku munota wa 20, ubwo yarobaga umunyezamu Joel Perreira, igitego cyaje kwishyurwa nyuma y’iminota irindwi na Henrik Mkhitaryan muri metero nka 25.

Luis Silva yafunguye amazamu kur uhande rwa Real Salt LakeLuis Silva yafunguye amazamu kur uhande rwa Real Salt Lake

Habura iminota mikeya ngo amakipe yombi ajya mu karuhuko, Mkhitaryan wari udafite umukinnyi umufashe, yahawe umupira, na we awutanga kuri Lukaku wahindukije umunyezamu Eduardo Fernandez mbere yo gutsinda igitego cya kabiri, cyashyize Manchester United imbere mu mukino ndetse umukino urangira nta yindi mpinduka ibaye.

Lukaku yatsinze igitego cya mbere muri Man United bakina na Real Salt LakeLukaku yatsinze igitego cya mbere muri Man United bakina na Real Salt Lake

Igice cya kabiri gitangira, Mourinho yasimbuje abakinnyi 11 be bose nk’uko yanabikoze ku mukino batsinze LA Galaxy ku Cyumweru.

Ku bw’amahirwe make, Juan Mata ntabwo yamaze igihe kirekire mu kibuga kuko yaje kugira imvune ubwo yagongana na Sebastian Saucedo, bahita bamukura mu kibuga. Bitadinze nanone, ku munota wa 68, Antonio Valencia yakurikiye Juan Mata nyuma yo kubona ikarita y’umutuku ku ikosa yakoreye kuri Saucedo, ariko aha byasabye ko umusifuzi Allen Chapman ategereza iminota ibiri ubwo hanavurwaga uyu mukinnyi wa Real.

Antonio Valencia yahaniwe ikosa yakoreye kuri Saucedo mu gice cya kabiriAntonio Valencia yahaniwe ikosa yakoreye kuri Saucedo mu gice cya kabiri
Abafana bari benshi kuri Rio Tinto StadiumAbafana bari benshi kuri Rio Tinto Stadium

Mu gice cya kabiri, Real Salt Lake bahize igitego cyo kwishyura, babona uburyo butandukanye burimo n’ishoti rya Luke Mulholland ryagiye hanze ku munota wa 73, ariko Manchester United na yo yakabaye yabonye ibindi bitego ku buryo bwa Chris Smalling na Anthony Martial batabashije kububyaza umusaruro.

REAL SALT LAKE (4-5-1): Rimando; Beltran, Glad, Horst, Phillips; Beckerman, Stephen, Savarino, Rusnak, Plata; L Silva. Subs: Fernandez, Sparrow, Wingert, Maund, M Silva, Acosta, Dunk, Schmidt, Schuler, Besler, Mulholland, Hernandez, Brody, Saucedo, Lennon.

MANCHESTER UTD (4-4-1): J Pereira (Romero 46); Fosu-Mensah (Valencia 46), Lindelof (Bailly 46), Jones (Smalling 46), Blind (Darmian 46); Carrick (A Pereira); Lingard (Mata 46, Mitchell 59), McTominay (Herrera 46), Pogba (Fellaini 46), Mkhitaryan (Martial 46, Tuanzebe 90); Lukaku (Rashford).

Umusimbura utakoreshejwe: De Gea.

Tariki ya 20 Nyakanga bazakina na Manchester City ku nshuro ya mbere aya makipe ahurira hanze y’igihugu, muri Houston, mbere yo guhura na Real Madrid i Santa Clara tariki ya 23 Nyakanga na FC Barcelone tariki ya 26 Nyakanga i Washington DC.

Nyuma y’iyo mikino, Manchetser United bazakina iyindi mikino 2 ya gicuti hamwe na Valerenga tariki ya 30 muri Oslo na Sampdoria tariki ya 2 Kanama 2017 i Dublin.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Izindi nkuru

tuyu Kuya 18-07-2017 saa 09:31'

Aliko uyu munyamakuru yamenya ukabya uziko usomye inkuru wagirango ni REAL MADRID, jya wandika inkuru neza we kuvanga abantu wagombaga kwandika real salt lake nk’uko wabyanditse mu nkuru irambuye.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!