RUHAGOYACU.com

Manchester United yegukanye igikombe cya mbere muri uyu mwaka w’imikino

Mu gihe benshi batekerezaga ko bashobora kuza gukiniranurwa n’iminota y’inyongera, habura iminota itatu gusa ngo umukino urangire, Zlatan Ibrahimovic yatsindiye Manchester United igitego cyayihesheje intsinzi ya 3-2 imbere ya Southampton, ku mukino wa nyuma wa EFL Cup waraye uhuje amakipe yombi i Wembley.

Southampton yihariye igice kinini muri uyu mukino, yinjiye mu mukino neza, isatira Manchester United ndetse yaje kubona igitego hakiri kare, ariko umusifuzi avuga ko Manolo Gabbiadini yari yaraririye.

Manchester United yungukiye ku makosa yakozwe na ba myugariro ba Southampton maze ku ikosa ryahanwe na Zlatan Ibrahimovic, afungura amazamu ku munota wa 19 mbere y’uko Jesse Lingard atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 38, nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Marcos Rojo.

Mbere gato y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, Southampton na yo yungukiye ku guhagarara nabi kwa ba myugariro ba Manchester United barimo Eric Bailly na Chris Smalling, Manolo Gabbiadini abatsinda ku munota wa 45 mbere yo kubatsinda ikindi ku munota wa 48 n’ubwo Mourinho yari yakuyemo Juan Mata akazana Micheal Carrick.

Kugeza ku munota wa 87 w’umukino ubwo Zlatan yatsindaga igitego cy’intsinzi ku mupira yahawe na Ander Herrera uvuye kuri Anthony Martial, Southampton yari yasatiriye Manchester United ndetse ihusha uburyo butandukanye bwakabaye bwayihesheje intsinzi, gusa birangira itakaje uyu mukino wa nyuma ku bitego 3-2.

Iki, akaba ari igikombe cya Mbere Jose Mourihno atwaye muri Manchester United muri uyu mwaka w’imikino, kiyongera kuri FA Community Shield batwaye batsinze Leicester City 2-1 mbere y’uko shampiyona y’uyu mwaka w’imikino itangira.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Izindi nkuru

mugabo saad Kuya 17-03-2017 saa 00:15'

pogba yaba yavunitse bikabije?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!