RUHAGOYACU.com

Marseille yatandukanye na Patrice Evra wakubise umufana agahagarikwa na UEFA

Ikipe ya Olympique de Marseille yo mu gihugu cy’u Bufaransa yamaze gufata icyemezo cyo gutandukana n’umukinnyi wayo Patrice Evra nyuma yaho ahagaritswe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) ubwo yakubitaga umufana kuwa Kane w’icyumweru gishize.

Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso; Patrice Evra yakubise umufana w’ikipe akinira mbere y’umukino wabahuje na Vitoria Guimaraes muri Europa League, maze UEFA imuhagarika mu mikino yayo yose isigaye muri uyu mwaka w’imikino.

Uyu mufaransa w’imyaka 36 wakiniye amakipe ya Manchester United na Juventus yahagaritswe kugeza muri Kamena 2018, aho yari gusiba imikino ibiri y’amatsinda n’indi yo gukuranamo igihe Marseille yaba ikomeje muri Europa League, ndetse acibwa n’amande angana n’ibihumbo 10 by’ama-euro.




Abafana b’iyi kipe ntibishimiye iyi myitwarire ya Evra, maze ku mukino wa shampiyona wabaye mu mpera z’icyumweru gishize bazana ibyapa bimwamagana, bamutuka, banavuga ko batagishaka kumubona mu mwambaro w’ikipe yabo.

Abafana ba Marseille bazanye ibyapa byamagana uyu mukinnyi wakubise umufana mugenzi waboAbafana ba Marseille bazanye ibyapa byamagana uyu mukinnyi wakubise umufana mugenzi wabo
Urukundo rw'umwambaro w'ikipe, ni cyo cyubahiro cy'abafana kandi ugomba kugira ubunyamwuga.. ubutumwa abafana ba Marseille bageneye Evra mu mpera z'icyumweru gishizeUrukundo rw’umwambaro w’ikipe, ni cyo cyubahiro cy’abafana kandi ugomba kugira ubunyamwuga.. ubutumwa abafana ba Marseille bageneye Evra mu mpera z’icyumweru gishize

Nyuma yo gufatirwa ibi bihano na UEFA, Ikipe ya Olympique Marseille yasohoye itangazo kuri uyu wa Gatanu ivuga ko yumvikana n’uyu mukinnyi ko basesa amasezerano maze akava muri iyi kipe.

Patrice Evra yari yageze muri Marseille muri Mutarama uyu mwaka, ahabwa amasezerano y’amezi 18.

Evra yamaze kwirukanwa na Marseille nyuma y'uko akubise umufana, agahagarikwa na UEFAEvra yamaze kwirukanwa na Marseille nyuma y’uko akubise umufana, agahagarikwa na UEFA

Ese ubundi byagenze gute ngo akubite umufana?

Kuri uwo mukino wabaye tariki ya 2 uku kwezi, Evra yari yabanjwe ku ntebe y’abasimbura, ubwo yarimo yishyushya na bagenzi be mbere y’umukino, uyu mukinnyi ngo ashobora kuba yarumvise zimwe mu ndirimbo zaririmbwaga n’abafana zimugarukaho mu gihe cy’iminota 30 mbere y’umukino.

Evra yegereye hafi n’abafana ba Marseille bari begeranye n’abagera kuri 500 ba Guimaraes, atera umupira hejuru muri stade, bagenzi be baza kumuturisha.

Evra yuriye ibyapa byamamaza asa n’ujya gushyamirana n’abafana bari bicaye ahagana imbere, ariko asubira mu kibuga aribwo yarwanaga n’umwe muri bo.

Evra yahise ajyanwa ku ntebe y’abasimbura ariko umusifuzi amuha ikarita itukura yatumye arebera umukino mu bafana.

Undi mufaransa wakiniye Manchester United; Eric Cantona yakubise umufana mu 1995Undi mufaransa wakiniye Manchester United; Eric Cantona yakubise umufana mu 1995

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Kalisa

    Kuya 11-11-2017 saa 06:46'

    Bariya bazungu baba barabazonze kabisa!
    Ni nayo mpamvu abakinnyi bagenzi be ndetse na bamwe mu banyamakuru bashyigikiye uyu musore uri gusatira ubusaza kuko ibitutsi yatutswe n’uriya muzungu byari bikabije.
    Gusa uriya muniga ukomoka Senegal yarakabije...


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru