RUHAGOYACU.com

McKinstry wahoze atoza Amavubi yabonye akazi muri Lithuania

Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Johnathan "Johnny" McKinstry yarangije kumvikana n’ikipe ya FK Kauno Zalgiris yo mu cyiciro cya mbere muri Lithuania, kuzayibera umutoza mu myaka ibiri iri imbere.

Mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 17 Kanama 2016, nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, umunya-Ireland Johnathan McKinstry yirukanwe nyuma yo gutoza Amavubi mikino 29 agatsinda 11, akanganya inshuro enye (4), mu gihe yatsinzwe imikino 14.

McKinstry uvuga ko yagejeje u Rwanda ku musaruro mwiza kurusha ikindi gihe mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, yahawe akazi muri Werurwe 2015, u Rwanda ruri ku mwanya wa 72 ku isiarusiga rumanutseho imyanya 49kugera kuwa 121 ku rutonde rwa FIFA.

Johnny McKinstry asanga yaritwaye neza mu Rwanda nubwo yirukanweJohnny McKinstry asanga yaritwaye neza mu Rwanda nubwo yirukanwe

Uyu musore w’imyaka 31 y’Amavuko ntabwo yahise abona akazi muri Ghana nkuko yabyifuzaga, gusa kera kabaye akaba yarangije kumvikana n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Lithuanie FK Kauno Zalgiris, ikipe isanzwe ikinira kuri Girėnas Stadium yakira abarenga gato ibihumbi icyenda.

Iyi kipe yari yarangije ku mwanya wa gatanu mu mwaka wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere muri 2015, McKinstry akaba ayigiyemo ngo ibashe kuzamuka ku rutonde bityo izashobore gukina imikino ya Europa League y’umwaka uzakurikiraho.

Iyi kipe McKinstry yerekejemo, ikaba igizwe n’abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye nka Lithuania, Belarus, Brazil, Georgia, Moldova, Montenegro na Espagne.

McKinstry yari amaze umwaka mu bushomeriMcKinstry yari amaze umwaka mu bushomeri

Uyu mutoza akaba ajyanye na Alex McCarthy mu bo bazakorana mu gutoza FK-Kauno Zalgiris, aho bahoze banakorana mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Nkuko tubikesha urubuga rwa Internet rw’uyu mutoza, ngo yiteguye gutangira imirimo mishya aho yijeje abafana ba FK-Kauno Zalgiris ko agiye kububakira ikipe izaba ubukombe muri shampiyona yabo imbere A-Lyga, ndetse ikazitwara neza no kumugabane w’uburayi.

Kugeza uyu munsi, shampiyona ya Lithuania ikaba igeze ku munsi wa 16 wa shampiyona, aho ikipe ya FK-Kauno Zalgiris McKinstry yerekejemo ari yo iheruka izindi n’amanota icyenda gusa.

McKinstry agomba kuzanzamura ikipe ya FK-Kauno Zalgiris yiganjemo abakinnyi baturuka hanze ya LithuaniaMcKinstry agomba kuzanzamura ikipe ya FK-Kauno Zalgiris yiganjemo abakinnyi baturuka hanze ya Lithuania

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!