RUHAGOYACU.com

Messi n’umufasha we bagiye kubyara undi mwana

Umwaka wa 2017, ushobora kuzaba uw’ingenzi mu mateka y’umuryango wa kizigenza Lionel Messi n’umufasha we; Antonnella Roccuzzo bashyingiranywe mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Aba batangiye kubana mu myaka itandatu ishize, bagiye kwibaruka undi mwana wa gatatu nk’uko ikinyamakuru AS cyo muri Espagne kibitangaza mu gihe kugeza ubu hataramenyekana niba uyu mwaka azaba ari umuhungu cyangwa umukobwa.

Lionel Messi na Antonnella Roccuzzo bakoze ubukwe muri Kamena uyu mwaka i Rozario muri Argentine, bagiye kwibaruka undi mwana wiyongera kuri Mateo na Thiago, abana babiri bafite.


Lionel Messi na Antonnella Roccuzzo bashyingiranwe muri Kamena uyu mwakaLionel Messi na Antonnella Roccuzzo bashyingiranwe muri Kamena uyu mwaka

Thiago Messi mukuru, yavutse mu 2012, aho kuri ubu afite imyaka ine mu gihe Mateo afite umwaka umwe gusa.

Mateo ufitwe na Messi, na Thiago ufitwe na Antonnella ni bo bana bari muri uyu muryangoMateo ufitwe na Messi, na Thiago ufitwe na Antonnella ni bo bana bari muri uyu muryango
Umuryango wa Lionel Messi witeze undi umwanaUmuryango wa Lionel Messi witeze undi umwana

Lionel Messi ufite Ballon d’Or eshanu, ari mu baza kwitabira tombola ya UEFA Champions League kuri uyu mugoroba, aho ari no mu bakinnyi batatu baravamo uwahize abandi i Burayi mu mwaka ushize w’imikino.

Uyu mukinnyi araza kuba ahanganye na Cristiano Ronaldo wa Real Madrid ndetse na Gianluigi Buffon, umunyezamu wa Juventus de Turin.


Messi yerekeje i Monaco ahabera tombora ya UEFA Champions LeagueMessi yerekeje i Monaco ahabera tombora ya UEFA Champions League

Hamwe n’ikipe ye ya FC Barcelone, Messi na bagenzi be, bari kwitegura umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Espagne bazahuriramo na Alaves kuwa Gatandatu mu gihe yafashije iyi kipe gutsinda umukino ubanza bahuyemo na Real Betis ku bitego 2-0.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru