RUHAGOYACU.com

Messi yongereye amasezerano muri FC Barcelone

Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelone ukomoka mu gihugu cya Argentine; Lionel Messi yamaze kwemera kongera amasezerano muri Barcelone, aho azageza mu 2021 ari muri iyi kipe yo muri Espagne.

Messi w’imyaka 30, wageze muri FC Barcelone afite imyaka 13 gusa, azasinya aya masezerano ubwo azaba agarutse mu ikipe hategurwa umwaka utaha w’imikino.

Nk’uko byatangajwe n’ikipe ya FC Barcelone, Lionel Messi yemeye kongera amasezerano muri iyi kipe.

Lionel Messi yemeye kongera amasezerano muri BarceloneLionel Messi yemeye kongera amasezerano muri Barcelone

Uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine yatsinze ibitego 507 mu mikino 583 amaze gukinira FC Barcelone mu marushanwa yose, kuva mu 2004.

Messi kuri ubu, yibereye mu kwezi kwa buki hamwe n’umugore we; Antonela Rocuzzo nyuma yo gukora ubukwe mu cyumweru gishize.

Kuri ubu ari mu kwezi kwa buki hamwe n'umufasha weKuri ubu ari mu kwezi kwa buki hamwe n’umufasha we

Uyu mukinnyi akaba ari we ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Espagne, aho amaze gutsinda ibitego 349.

Ibinyamakuru byo muri Espagne bivuga ko mu masezerano mashya y’uyu mugabo, harimo ko yagurwa miliyoni 300 z’ama-euro, ndetse ibi ngo bije nyuma yaho yari yanze kongera amasezerano muri Gicurasi uyu mwaka.

Amasezerano uyu mukinnyi yari asanganywe muri Barcelone, yagombaga kurangirana n’impeshyi y’umwaka utaha wa 2018.

Messi azasinya amasezerano ya 8 kuva ageze muri Barcelone afite imyaka 13Messi azasinya amasezerano ya 8 kuva ageze muri Barcelone afite imyaka 13

Lionel Messi akaba yaragiye yifuzwa n’amakipe arimo Manchester City, ariko azageza ku myaka 34 ari muri iyi kipe ifite ibikombe 24 bya shampiyona ya Espagne.

Kuva ageze mu ikipe ya mbere, ubwo Barcelone yatozwaga na Frank Rijkaard mu 2004, Messi yatwaye shampiyona ya Espagne inshuro 8, Champions League 4, na Copa del Rey inshuro 5.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. BARCA

    Kuya 7-07-2017 saa 09:13'

    BRAVOOOON MUSAZA Numara guhuguka uze twongere twereke zidane yuko twe tudasukirwa na REAL Niyo yatsinda bingana iki amanota 4 ngomba kuyayibonaho kuko Nyitsinda 1=3pt tukanganya 1=1pt nabwo bayibiye 2018/2019 Nzajya nyikuramo amanota 6 byange bikunde njye sindi Bayern munich bakuzamo ubujura Penaldo of side 3 koko nagahinda nzayihorera iteka

  2. -####-

    Kuya 5-07-2017 saa 19:32'

    ariko mura copie basi iyi nkuru isa neza neza nkiri kuri BBC kuki mutandika aho mwabikuye c byibura please be profesions


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru