RUHAGOYACU.com

Milan AC yirukanye Montella, Gattuso agirwa umutoza

Ikipe ya Milan AC yo mu Butaliyani yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo Vincenzo Montella maze imusimbuza uwahoze ari umukinnyi wayo; Gennaro Gattuso.

AC Milan ya karindwi ya muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani, Serie A, n’amanota 20, irarushwa amanota 18 na Napoli iyoboye urutonde.

Iyi kipe yaraye inganyije umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona bahuyemo na Torino 0-0. Milan AC yatsinze imikino ibiri gusa mu mikino 9 baheruka gukina muri shampiyona ndetse ntibarabona amanota atatu mu mikino itandatu ya nyuma.

Milan AC kandi ikaba yaramaze kubona itike yo gukomeza mu mikino ya 1/16 cya Europa League muri uyu mwaka w’imikino.

Iyi kipe yakoresheje agera kuri miliyoni 205 z’ama-pound (£205m) igura abakinnyi kuva igiye mu biganza by’umushinwa; Li Yonghong muri Mata umwaka ushize.

Vincenzo Montella yirukanwe azira umusaruro mukeVincenzo Montella yirukanwe azira umusaruro muke

Gennaro Gattuso watozaga ikipe y’abatarengeje imyaka 19 ni we uhawe inshingano zo gutoza ikipe ya mbere ya Milan AC.

Uyu mugabo w’imyaka 39 yakiniye Milan AC kuva mu 1999 kugeza mu 2013 ubwo yasezeraga burundu kuri ruhago, ni nyuma yo guca mu makipe nka: Perugia, Rangers na Salernitana yatangiriyemo mu 1995 akayikinira imyaka ibiri.

Gattuso yakiniye ikipe y’igihugu y’u Butaliyani kuva mu 2000 kugeza mu 2010, ayitsinda igitego kimwe mu mikino 73, ndetse babasha gutwarana ibikombe birimo icy’Isi cya 2006 batsinze Ubufaransa ku mukino wa nyuma.

Gattuso yakiniye Milan AC mu gihe kigera ku myaka 14Gattuso yakiniye Milan AC mu gihe kigera ku myaka 14

Nk’umukinnyi wa Milan AC; batwaye Serie A: 2003–04 na 2010–11, Coppa Italia 2002–03, Supercoppa Italiana: 2004 na 2011, UEFA Champions League: 2002–03, na 2006–07, UEFA Super Cup: 2003 na 2007 ndetse na FIFA Club World Cup ya 2007.

Gennaro Gattuso yamaze kugirwa umutoza wa Milan AC nkuruGennaro Gattuso yamaze kugirwa umutoza wa Milan AC nkuru

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru