RUHAGOYACU.com

Mourinho yahakanye ibyo kuva muri Manchester United

Umutoza w’ikipe ya Manchester United; Jose Mourinho yahakanye ibivugwa ko ashobora kuva muri iyi kipe ku mpera z’uyu mwaka w’imikino, aho amakuru yari amaze iminsi avugwa yamwerekezaga mu ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.

Uyu mutoza ufite amasezerano y’imyaka itatu, azarangirana n’ukwezi kwa Kamena 2019, bimaze iminsi bivugwa ko yaba ari mu biganiro byo kuyongera, ariko akaba atishimye i Old Trafford aho yava mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Jose Mourinho yahakanye amakuru avuga ko yaba ashaka kuva muri Manchester UnitedJose Mourinho yahakanye amakuru avuga ko yaba ashaka kuva muri Manchester United

Kuri ibi, hiyongeraho kuba mu myaka ibiri amaze ageze muri iyi kipe yo mu mujyi wa Manchester United aba muri hoteli, ataragura inzu yo kubamo.

"Nabyita ibihuha biraho. Nta rindi jambo nabona ribisobanura neza."

"Ikintu kibi umutu ashobora gukora ni ugushyira urujijro mu bunyamwuga bwanjye, kuri buri kimwe kijyanye n’akazi kanjye, ku bw’ibyo nyine ayo makuru apfuye yangizeho ingaruka kuko ni ibintu ntajya nemera."

"Mbisubiremo ndi hagati mu masezerano yanjye, niba nzasinya andi mashya bizaterwa n’ikipe, ariko njyewe umutima wanjye uri hano kandi ndifuza kuhaguma."

Mourinho yavuze ko ashaka kuguma muri Manchester UnitedMourinho yavuze ko ashaka kuguma muri Manchester United

Mu gihe Mourinho ari gutoza umwaka we wa kabiri mu itatu y’amasezerano, bivugwa ko ibiganiro byo kongera amasezerano byamaze gutangira hagati y’umuyobozi wungirije wa Manchester United; Ed Woodward n’abahagarariye uyu mutoza.

"Ubwanjye nibona hano. Ibindi bireba ikipe, ubuyobozi na ba nyir’ikipe."- Mourinho.

Manchester United iheruka igikombe cya shampiyona mu 2013, kuri ubu irarushwa amanota 15 na Manchester City ya mbere.

Iyi kipe ifite umukino uzayihuza na Derby Count mu ijonjora rya gatatu rya FA Cup.

Manchester United iheruka gutsinda Everton kuwa Mbere, ni nyuma yo kunganya imikino itatu yabanje bahuyemo na Leicester City, Burnley n’ikipe ya Everton.

Antonio Valencia wavunitse, na we yitabiriye imyitozo yo kuri uyu wa KaneAntonio Valencia wavunitse, na we yitabiriye imyitozo yo kuri uyu wa Kane
Zlatan Ibrahimovic yongeye kuvunika, ashobora kugaruka mu kibuga mu mpera z'ukweziZlatan Ibrahimovic yongeye kuvunika, ashobora kugaruka mu kibuga mu mpera z’ukwezi
Romelu Lukaku azasiba umukino wo kuri uyu wa Gatanu nyuma yo gukomerekera mu mukino banganyijemo na SouthamptonRomelu Lukaku azasiba umukino wo kuri uyu wa Gatanu nyuma yo gukomerekera mu mukino banganyijemo na Southampton

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru