RUHAGOYACU.com

Mourinho yanze kuburana, yishyura miliyari eshatu z’imisoro atemera

Umutoza w’ikipe ya Manchester United yatangaje ko kuri uyu wa gatanu yarangizanyije n’ubutabera bwo mu gihugu cya Espagne ku byaha yaregwaga byo kunyereza imisoro iyinga hafi miliyoni eshatu z’amapound.

Jose Mourinho, mu gitondo cyo kuri uyu munsi ni bwo we n’abamuhagarariye bageraga imbere y’urukiko rwa mbere rw’iremezo rw’i Madrid, aho bari bagiye kwiregura ku byaha uyu mutoza yaregwaga byo kunyereza imisoro.

Ubuyobozi bwa Espagne, bukaba bwavugaga ko iyi misoro igera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana acyenda z’amapound(2 900 000 000Frw) yavuye mu gucuruza isura ye mu myaka ya 2011 na 2012.

Abahagarariye Mourinho ibi bahise babyamaganira kure, aho mbere yo kujya mu rukiko bahakanye bivuye inyuma ko umukiliya wabo hari ibyo atubahirije, aho bavugaga ko yishyuye imisoro irenga miliyoni 24 z’amapound(24 000 000 000Frw) mu myaka itatu yamaze mu gihugu cya Espagne.

Mourinho yakiriwe n'itangazamakuru mbere yo kujya mu rukikoMourinho yakiriwe n’itangazamakuru mbere yo kujya mu rukiko

Uyu ariko ubwo yageraga mu rukiko imbere yahisemo kwemera guhita yishyura aya mafaranga yaregwaga, ni ko kugirana amasezrano n’ubutabera bwa Espagne yishura miliyoni eshatu n’ibihumbi 300 by’ama Euro, angana na miliyari ebyiri na miliyoni 940 mu manyarwanda, mu rwego rwo kurangiza burundu iki kibazo ndetse urubanza rurangira gutyo.

Uyu nyuma yo gusohoka mu rukiko akaba yahise atangariza itangazamakuru ko ibyo yasabwaga byose abyishyuye.

Yagize ati: “Nabwiwe ko hari iperereza ryakozwe hanyuma basanga ngo kugira ngo nshyire ibintu byose ku murongo hari amafaranga ngomba kwishyura”.

“Ntabwo niriwe mburana cyangwa niregura, nishyuye nsinyana amasezerano na leta bavuga ko birangiye burundu. Ibi byantwaye iminota itanu gusa ingana n’iyo maze mbibasubiriramo”.

Mourinho yabwiye itangazamakuru ko urubanza rwe rwamaze iminota itanuMourinho yabwiye itangazamakuru ko urubanza rwe rwamaze iminota itanu

Mourinho akaba abaye undi muntu ufite aho ahuriye na ruhago wari ukurikiranyweho n’ubutabera bwa Espagne ku bijyanye no kunyereza imisoro. Uyu akaba aje akurikiye abandi bakinnyi nka Cristiano Ronaldo, Marcelo, Ricardo Carvalho, Angel Di Maria, Javier Mascherano, Radamel Falcao na Fabio Coentrao.

Mourinho akaba agomba kugaruka I Manchester mu myitozo yo kumugoroba bitegura umukino wo ku cyumweru bazahuriramo na Chelsea kuri Stamford Bridge.

Mourinho na Manchester United atoza bazaba bari i Bridge ku cyumweru basura Chelsea ifite igikombe cya shampiyona giherukaMourinho na Manchester United atoza bazaba bari i Bridge ku cyumweru basura Chelsea ifite igikombe cya shampiyona giheruka

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. MGM

    Kuya 5-11-2017 saa 10:14'

    ibyiza mujyemumenyesha umuntu ko igitekerezo cye mwagisibye kuko aba yabahaye email ye

  2. mugisha godfrey

    Kuya 3-11-2017 saa 19:00'

    bari kumumarira umwanya kandi afite umukino ukomeye muri weekend


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru