RUHAGOYACU.com

Mourinho yashimagije Sanchez wifuzwa n’amakipe yombi y’i Manchester

Umutoza w’ikipe ya Manchester United; Jose Mourinho yatangaje ko Alexis Sanchez ari umukinnyi mwiza ndetse amakipe aba yifuza gusinyisha umukinnyi mwiza nka we muri uku kwezi kwa mbere.

Ibi, Mourinho yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ubwo ikipe ya Manchester United yari ivuye i Dubai mu mwiherero, aho bari bamaze iminsi bitegura umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) bazahuramo na Stoke City kuwa Mbere.

Mourinho yavuze ko Sanchez ari akataraboneka, ubwo yari avuye i DubaiMourinho yavuze ko Sanchez ari akataraboneka, ubwo yari avuye i Dubai

Alexis Sanchez wa Arsenal azasoza amasezerano mu ikipe y’Abarashi mu mpeshyi, ndetse uyu mukinnyi bivugwa ko atagishaka kuguma muri iyi kipe, ari kwifuzwa n’amakipe yombi yo mu mujyi wa Manchester; City na United.

Mu mpeshyi ishize, Sanchez yari yamaze kumvikana na Manchester City ku mushahara w’ibihumbi 250 by’amapawundi ku cyumweru agatangwaho miliyoni 60 z’amapawundi, ariko ikipe ya Arsenal iza kubivamo ubwo yisangaga itakibashije gusinyisha Thomas Lemar nk’umusimbura w’uyu munya-Chile.

Bivugwa ko kandi Arsenal yiteguye kurekura Sanchez mu gihe yaba yamaze kubona umusimbura we, aho kuri ubu uwifuzwa ari umunya-Brazil w’imyaka 20 ukinira Bordeaux; Malcom.

Sanchez yari agiye kwerekeza muri City, avuye muri Arsenal yagezemo mu 2014Sanchez yari agiye kwerekeza muri City, avuye muri Arsenal yagezemo mu 2014

Pep Guardiola yifuzaga kongera gusinyisha Sanchez nk'uko yari yabikoze mu 2011 muri FC BarcelonePep Guardiola yifuzaga kongera gusinyisha Sanchez nk’uko yari yabikoze mu 2011 muri FC Barcelone

Nyuma yaho kandi Arsenal yifuje ko Manchester City yayiha miliyoni 35 z’amapawundi kuri Sanchez, kandi n’umushakira akaryo akaba yifuzamo miliyoni eshanu yose akangana na miliyoni 40, Manchester City ikaba ishobora kutagura uyu mukinnyi kuko ayo bashaka gutanga yaba yikubye kabiri.

Ku rundi ruhande ariko, Manchester United yifuza uyu musore w’imyaka 29, aho bashobora no kongeraho Henrikh Mkhitaryan ku mafaranga baha ikipe ya Arsenal.

“Ni umukinnyi mwiza w’akataraboneka. Sanchez ni umukinnyi wa Arsenal. Ntabwo mbizi ariko uko byagenda kose muri izi mpera z’icyumweru azajya mu kibuga aharanira ishema ry’amabara ya Arsenal. Ndumva atari byiza kuvuga kuri Alexis Sanchez.”- Jose Mourinho, umutoza wa Manchester United.

“Ubundi muri rusange, ibyo njye navuga ni ibyanjye na Manchester United, nta byinshi twiteze mu isoko ryo muri Mutarama.”

“Ntabwo tuba dushaka kugura umukinnyi byo kumugura gusa. Tuzi ko hari abakinnyi beza muri iyi si ya ruhago. Iyo ubonye amahirwe yo kubasinyisha mu kwa Mbere, mu kwa Gatatu, mu kwa Karindwi, ugomba kugerageza. Niko bimeze.”

Alexis Sanchez ari kwifuzwa n'amakipe abiri y'i ManchesterAlexis Sanchez ari kwifuzwa n’amakipe abiri y’i Manchester

Paris Saint-Germain ni umwe mu makipe kandi yagiye yifuza Alexis Sanchez gusa akaba yari yagaragaje ubushake bwo kwerekeza muri Manchester City kuri ubu yifuzaga ko yasimbura Gabriel Jesus wavunitse, ariko Pep Guardiola akaba yatangaje ko uyu mukinnyi azatangira imyitozo mu byumweru bibiri cyangwa bitatu biri imbere.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru