RUHAGOYACU.com

Mu Bwongereza, amakipe yose yatangiye igikorwa cyo gushyigikira abatinganyi

Ikipe ya West Ham United na Leicester City zabimburiye andi makipe 92 yo mu Bwongereza mu kwambara inkweto zifite imishumi iri mu mabara y’umukororombya mu rwego rwo gushyigikira abatinganyi no kugira ngo bumve bisanzuye mu bandi.

West Ham United yari yakiriye Licester City mu mukino w’umunsi wa 13 wa Premier League amakipe yombi yanganyijemo igitego 1-1, inota rya mbere ku mutoza David Moyes utoza West Ham.

West Ham United yanganyije na Leicester City mu mukino wa Premier League wabaye kuri uyu wa GatanuWest Ham United yanganyije na Leicester City mu mukino wa Premier League wabaye kuri uyu wa Gatanu
Kuri London Stadium, amabara yagaragaraga ni ay'umukororombyaKuri London Stadium, amabara yagaragaraga ni ay’umukororombya

Kuri uyu mukino, abakapiteni baje bambaye ibitambaro biri mu mbara y’umukororombya, ibyapa byamamaza nabyo byari muri aya mabara, abakinnyi n’abasifuzi bari bambaye inkweto zifite imishumi iri muri aya mabara, ndetse n’ikibaho bandikaho nimero z’abakinnyi basimbura nacyo cyari muri aya mabara y’umukororombya.

Ibyaba byamamaza byanyuzagamo bigatanga ubutumwa bujyanye n'icyumweru cy'imishumi iri mu mabara y'umukororombya mu rwego rwo gushyigikira abatinganyi basaga milyoni 3,9 bari mu BwongerezaIbyaba byamamaza byanyuzagamo bigatanga ubutumwa bujyanye n’icyumweru cy’imishumi iri mu mabara y’umukororombya mu rwego rwo gushyigikira abatinganyi basaga milyoni 3,9 bari mu Bwongereza
Ikibaho kerekana ibitego nacyo cyagaragaye muri aya mabaraIkibaho kerekana ibitego nacyo cyagaragaye muri aya mabara
Abasifuzi baje bambaye imishumi y'inkweto iri mu mabara y'umukororombyaAbasifuzi baje bambaye imishumi y’inkweto iri mu mabara y’umukororombya
Kimwe n'ikibaho cy'umusifuzi wa kane, bandikaho numero z'abasimburanaKimwe n’ikibaho cy’umusifuzi wa kane, bandikaho numero z’abasimburana
Wes Morgan na Winston Reid ba kapiteni b'amakipe yombi bari bambaye ibitambaro biri muri aya mabaraWes Morgan na Winston Reid ba kapiteni b’amakipe yombi bari bambaye ibitambaro biri muri aya mabara
SkySports bafite uburenganzira bwo kwerekena Premier League, abanyamakuru bayo bakoresheje micophone ziri muri aya mabaraSkySports bafite uburenganzira bwo kwerekena Premier League, abanyamakuru bayo bakoresheje micophone ziri muri aya mabara

Iki gikorwa kizamara icyumweru cyose, kuva tariki ya 24 Ugushyingo kugeza tariki ya 3 Ukuboza, kizakorwa n’amakipe 92 ari mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA), mu rwego rwo guha ikaze no gushyigikira abasaga miliyoni 3,9 b’abatinganyi babarizwa muri iki gihugu kugira ngo nabo bibone muri ruhago yabo.

Mbere y’uko imikino y’izi mpera z’icyumweru itangira; EFL, Premier League, ishyirahamwe ry’abasifuzi mu Bwongereza PGMOL, n’ishyirahamwe ryabo rya ruhago FA bakoze ifoto yamamaza iki gikorwa.

Abakapiteni bazajya bahana imishumi iri mu mabara y’umukororombya mbere y’umukino mu rwego rwo gushyigikira iki gikorwa kizarangira mu mpera z’icyumweru gitaha.

Mu cyumweru cyose, amakipe 92 agize FA, abasifuzi n'abakozi ba FA bazashyigikira iki gikorwaMu cyumweru cyose, amakipe 92 agize FA, abasifuzi n’abakozi ba FA bazashyigikira iki gikorwa

Abakapiteni bazajya bagurana imishumi iri mu mabara y'umukororombya nk'uko babikoze ubushizeAbakapiteni bazajya bagurana imishumi iri mu mabara y’umukororombya nk’uko babikoze ubushize
No mu mukino wa Rugby bazakora iki gikorwaNo mu mukino wa Rugby bazakora iki gikorwa
Hugo Lloris kapiteni wa Tottenham y'abagabo na Jenna Schillaci kapiteni wa Tottenham y'abagore bifotoje bambaye ibitambaro biri muri aya mabaraHugo Lloris kapiteni wa Tottenham y’abagabo na Jenna Schillaci kapiteni wa Tottenham y’abagore bifotoje bambaye ibitambaro biri muri aya mabara
Kapiteni wa Manchester City Vincent Kompany afite igitambaro cy'ubukapiteni kiri muri aya mabaraKapiteni wa Manchester City Vincent Kompany afite igitambaro cy’ubukapiteni kiri muri aya mabara
Chris Robshaw ukina Rugby na we yashyize ifoto kuri Twitter amenyekanisha iki gikorwaChris Robshaw ukina Rugby na we yashyize ifoto kuri Twitter amenyekanisha iki gikorwa

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru