RUHAGOYACU.com

Mu marira, Neymar yikomye abamuhimbaho inkuru zitarizo

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu cya Brazil n’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa; Neymar yasabye abakwirakwiza inkuru zitazo zimwerekeyo, bavuga ko atabanye neza n’umutoza we Unai Emery ndetse na mugenzi we bakinana Edinson Cavani ko babihagarika.

Neymar yabisabye nyuma y’umukino wa gicuti ikipe y’igihugu cye cya Brazil batsinzemo Ubuyapani ibitego 3-1, agatsindamo igitego kimwe cya penaliti nubwo yaje guhusha indi. Marcelo na Gabriel Jesus batsinze ibindi bitego bya Brazil mu gihe Ubyapani bwatsindiwe impozamarira na Tomoaki Makino.

Neymar yatsinze penaliti, ahusha indi mu mukino bahuyemo n'UbuyapaniNeymar yatsinze penaliti, ahusha indi mu mukino bahuyemo n’Ubuyapani

Neymar wavuye muri Barcelone muri Kanama atanzweho akayabo ka miliyoni 200 z’ama-pound, avuga ko yicaranye n’umutoza we Unai Emery bakarebera hamwe uko bazakorana.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Brazil bivugwa ko atabanye neza na Cavani, aho mu minsi ishize barwaniye gutera penaliti ku mukino batsinzemo Lyon ibitego 2-0, ariko Neymar avuga ko izo nkuru ntaho zihuriye n’ukuri.

" Ndashaka kubasabaha guhagarika guhimba inkuru zitarizo. "- Neymar mu kiganiro n’itangazamakuru i Lille ubwo bari bamaze gutsinda Ubuyapani 3-1, agahaguruka arira.

Neymar yarize ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuruNeymar yarize ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru

"Ndashaka kuvuga ibyo ntekereza. Mukuri ibyo ntakunda harimo n’izi nkuru zibeshya zingarukaho, nta kintu nakimwe kimbangamiye mu ikipe yanjye."

’’ Mpari kuko nasabye kuhaza. Muri PSG biragenda neza, ndishimye kandi mfite ubushake bwo gukora. Ndi umukinnyi ushaka gutanga buri kimwe mu kibuga."

"Ikimbangamira ni umuntu wese uhimba inkuru kuri njye, ku mutoza wanjye na Cavani. Ntabwo aribyo, ntaho bihuriye n’ukuri."

Neymar washwanye na Cavani bapfa penaliti, avuga ko ubu nta kibazo bafitanyeNeymar washwanye na Cavani bapfa penaliti, avuga ko ubu nta kibazo bafitanye
Neymar avuga ko abanye neza na Unai Emery wamuzanye muri PSGNeymar avuga ko abanye neza na Unai Emery wamuzanye muri PSG

Uretse ibivugwa kuri uyu mukinnyi, umutoza we na Cavani, hamaze iminsi hari n’amakuru avugwa ko ikipe ya Real Madrid yaba yaratangiye ibiganiro na Se wa Neymar kugira ngo uyu mukinnyi azayerekezemo nk’umusimbura wa Cristiano Ronaldo.

Neymar yasinye amasezerano y’imyaka itanu mu ikipe ya PSG mu mezi atatu ashize.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru