RUHAGOYACU.com

Neymar uvumirwa ku gahera i Barcelone yamaze kuba umukinnyi wa PSG bidasubirwaho

Neymar aravumirwa ku gahera mu Mujyi wa Barcelone, ndetse aho ari ho hose hagaragaraga ifoto ye muri uwo mujyi bayisibye, dore ko yamaze kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain mu buryo budasubirwaho, habanje kwishyurwa Miliyoni 222 z’Amayero.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikipe ya FC Barcelone mu mugoroba w’uyu wa kane tariki ya 3 Kanama, rirahamya ko Neymar da Silva Santos Júnior, uzwi nka Neymar cyangwa Neymar Jr atakiri umukinnyi wayo.

Ahagaragaraga ifoto ya Neymar hose bayisibye mu Mujyi wa Barcelone no mu nkengero zahoAhagaragaraga ifoto ya Neymar hose bayisibye mu Mujyi wa Barcelone no mu nkengero zaho

Iryo tangazo rigira riti “Iki gicamunsi abahagarariye Neymar bageze ku biro by’ikipe ndetse maze mu izina ry’uwo mukinnyi bishyura Miliyoni 222 nk’indishyi zo gusesa amasezerano impande zombie zari zifitanye. Ako kanya ikipe yahise imenyesha UEFA (Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi) kugirango bamenyeshe akanama gashinzwe imyitwarire ibirebana n’icyo kibazo.”

Ibi byabaye nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne (LALiga) ryari ryateye utwatsi iby’igurwa ry’amasezerano ya Neymar mu gitondo cy’uyu wa kane.

Nyuma yo kugurwa Miliyoni 222 z’Amayero, Neymar yahise aba umukinnyi wa mbere uhenze kurusha abandi mu mateka ya ruhago.

Neymar yakoreye FC barcelone byinshi ariko ayivuyemo nabi Neymar yakoreye FC barcelone byinshi ariko ayivuyemo nabi

Kuwa gatatu tariki ya 2 Kanama ni bwo Neymar yasezeye ku bakinnyi bagenzi be ndetse n’umutoza ahita amwemerera kudakorana na bo imyitozo ngo abanze ajye gukemura ibirebana n’ejo hazaza he mu mupira w’amaguru.

Kuva ubwo, Neymar na Papa we bahise bajya kuganira na Perezida wa FC barcelone, maze uyu rutahizamu w’imyaka 25 ahita ajya no gukora isuzumwa ry’ubuzima mu mujyi wa Porto muri Portugal, aho yahuriye n’umuganga wa Paris Saint Germain.

Kugeza ubwo yasaga n’uwamaze kuba umukinnyi w’iyo kipe yo mu Bufaransa, ariko hasigaye kwishyura amasezerano ye muri FC Barcelona, ahwanye na Miliyoni 222 z’Amayero, ni ukuvuga Miliyoni 198 z’Amapawundi.

Abafana bakoze ibishushanyo bimugaragariza urwango: Aha berekanaga Messi ajugunya mu kimoteri umwenda wa NeymarAbafana bakoze ibishushanyo bimugaragariza urwango: Aha berekanaga Messi ajugunya mu kimoteri umwenda wa Neymar

Mu gitondo cy’uyu wa kane tariki ya 3 Kanama, ni bwo itsinda ry’Abavoka ba Neymar bageze ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Espagne, bazanye sheik y’amafaranga yose bagombaga kwishyura FC barcelone ngo Neymar yerekeze i Paris.

Icyakora, iyo sheki ntiyahise yakirwa, ariko ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (6:30pm) ku isaha ngengamasaha ya GMT, ubwo ni saaa kumi n’igice (4:30pm) ku isaha y’i Kigali, ni bwo byatangajwe ku mugaragaro ko ayo mafaranga FC Barcelona yayakiriye, bityo Neymar akaba atakiri umukinnyi wayo.

Neymar yageze muri FC Barcelona mu mpeshyi ya 2013 avuye mu ikipe ya Santos yo muri Brazil, asinya amasezerano y’imyaka itanu ndetse yari aherutse kongerwa, ariko ayivuyemo ari na we mukinnyi uhenze ku Isi, yerekeza muri PSG aho agiye gusinya andi masezerano y’imyaka 5.

MSN yasenyutse...ubu hasigaye MS ariko hategerejwe undiMSN yasenyutse...ubu hasigaye MS ariko hategerejwe undi

Neymar n'itsinda ry'abamwunganira mu mategekoNeymar n’itsinda ry’abamwunganira mu mategeko

Mu gitondo cy'uyu wa kane, LaLiga yari yatambamiye transfer ya NeymarMu gitondo cy’uyu wa kane, LaLiga yari yatambamiye transfer ya Neymar

Kuwa gatatu Neymar yavuye mu myitozo itarangiye ahita ajya gukora isuzumwa ry'ubuzima muri PortugalKuwa gatatu Neymar yavuye mu myitozo itarangiye ahita ajya gukora isuzumwa ry’ubuzima muri Portugal

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Izindi nkuru

pacifique Kuya 4-08-2017 saa 13:36'

neymar ikaze psg turakwemeracyane uzabikora

seba Kuya 4-08-2017 saa 05:35'

buretse tuve mumatora sha ibyo nibyo banyibye fc turayikorera irahura nibyo Apr turagura umukinnyi mwako gakipe banyibye fc rayon sports


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!