RUHAGOYACU.com

Neymar yasezeye bagenzi be muri FC Barcelone nk’ikimenyetso cy’uko yerekeje muri PSG

Bisa n’aho bitagishidikanywaho ko rutahizamu Neymar da Silva Santos Júnior yamaze kwerekeza muri Paris Saint Germain (PSG), nyuma y’aho aje mu myitozo mu gitondo akahamara akanya gato maze agahita asohoka mu kibuga yigendera.

Neymar ntiyigeze akorana na bagenzi be imyitozo, kuko yageze ku kibuga saa tatu zuzuye (9:00am) akagisohokamo saa tatu n’iminota 35 (9:35am) nyuma y’aho Umutoza Valvede wa FC Barcelona amuhereye uburenganzira bwo kutitozanya na bagenzi be.

Neymar yaje mu myitozo ahita agenda adategereje ko irangiraNeymar yaje mu myitozo ahita agenda adategereje ko irangira

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko yageze ku kibuga akabwira bagenzi be ko ashaka kuva mu ikipe yabo ya FC Barcelone, maze umutoza Valvede agahita amuha urushushya rwo kudakora imyitozo ngo agende abanze akemure ibibazo birebana n’ahazaza he.

Uyu rutahizamu w’imyaka 25 ukomoka muri Brazil yahise asohoka aragenda, aho agiye guhita ajya mu ikipe ya PSG yamaze gutangaza ko yiteguye kwishyura miliyoni 222 z’Amayero zihwanye na Miliyoni 198m z’Amapawundi ari nay o yari ateganyijwe mu masezerano ko ikipe imwifuza ari yo izamugura.

Abanyamakuru baba barekerejeAbanyamakuru baba barekereje

Neymar yageze muri FC Barcelona mu 2013 avuye mu ikipe ya Santos yo muri Brazil, aguzwe Miliyoni 48 z’Amapawundi ahita asinya amasezerano y’imyaka itanu muri iyi kipe imaze kwegukana igikombe cya shampiyona inshuro 24.

Neymar avuye muri FC Barcelona ayikiniye imikino 186, aho yakinnyemo iminota 15,294, agatsinda ibitego 105 bivuze ko ari impuzandengo y’igitego 1 mu minota 146. Muri iyo mikino yakinnye, Barcelona yatsinzemo 140 ihwanye na 75%, atangamo imipira 59 ibyara ibitego, bivuze ko yatangaga umwe mu minota 259.

Neymar ashobora kuba ari yo nshuro ya nyuma agaragaye ku kibuga cy'imyitozo ya FC BarceloneNeymar ashobora kuba ari yo nshuro ya nyuma agaragaye ku kibuga cy’imyitozo ya FC Barcelone

Josep Maria Bartomeu Floreta bivugwa ko Neymar na Papa we ari na we uhagarariye inyungu ze nk’umukinnyi, bahise berekeza mu biro bya Perezida wa FC Barcelona Josep Maria Bartomeu Floreta ngo baganire ku bya nyuma mbere y’uko uwo musore yerekeza i Paris.

Neymar na Se bagiye kureba Umuyobozi wa FC BarcelonaNeymar na Se bagiye kureba Umuyobozi wa FC Barcelona

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. no beaf

    Kuya 6-08-2017 saa 22:53'

    niygender ntakund turamushmiy ivy yakorey barça

  2. SIBOMANA

    Kuya 2-08-2017 saa 20:44'

    NAGENDE SITWAMWANGAGA TUZABONA UNDI UMUSIMBURA.

  3. cucitinho

    Kuya 2-08-2017 saa 20:30'

    Nagend Arik Azimij Talent Yiwe

  4. GANZA AYVAN PATRIQUE

    Kuya 2-08-2017 saa 17:23'

    ntagende twari tumurambie

  5. ukuri

    Kuya 2-08-2017 saa 15:35'

    Byari bikwiye pe,gukinana numustar ukurusha byose kdi nawe ukeneye kwigaragaza utabikora kurusha uko abikora biba byiza ugiye ahoroheje nawe bakubonamo igitangaza bakakuririmba kakahava,kuko Messi we ni ikivejuru na Neymar ahora abitangaza,Psg yange nayo igiye gukomera pe

  6. Razaq

    Kuya 2-08-2017 saa 14:59'

    Bagiye gutuma Dr. Messi amwereka yuko icyo yihutiye igihe cyari kitaragera iyo ategereza 2020 ubundi ikibuga akagiharirwa Erega usibye amafaranga nahubundi Lg 1 nta mupira ubayo wangu Jyenda kbs ikibyimbye kimeneke noneho PSG = €$ ariko Ch.league = 0 hazashira 3 ans itarayizamura

  7. chris

    Kuya 2-08-2017 saa 11:35'

    neymar gongz kbsa barca ntabyayo nigumane messi wabonye kdi ari 4

  8. barya

    Kuya 2-08-2017 saa 11:17'

    oya nagende rwose amahoro aboneke,
    njye numvaga maze kurambirwa pe,,,,,


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru