RUHAGOYACU.com

Nigeria na Misiri zamaze kubona tike y’igikombe cy’isi-Ibindi bihugu 3 bifite amahirwe yo guhagararira Afurika

Imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu gihugu cy’Uburusiya iri kugana ku musozo hirya no hino ku isi, aho ku migabane itandukanye, hose hasigaye umukino hakamenyekana ibihugu bizakina igikombe cy’isi, ukuyemo ibizaca mu mikino ya Kamarampaka.

Kugeza kuri ubu, mu bihugu 32 bigomba kuzaba biri mu gikombe cy’isi hagati ya tariki ya 14 Kamena na 15 Nyakanga, 15 byamaze kumenyekana hasigaye kumenyekana ibihugu 17.

AFRICA

Nigeria na Misiri nibyo bihugu bimaze kubona itike ntakuka yo kuzahagararira umugabane w’Africa muri iyi mikino.

Africa ihagararirwa n’ibihugu 5, byunvikana ko hasigaye kumenyekana ibihugu 3, mu gihe hasigaye umukino 1 kuri buri gihugu, uzaba mu kwezi kwa 11 uyu mwaka.

Itsinda rya 1, Nta gihindutse ikipe ya Tunisia niyo izabona tike. Ibisiga bya Carthage byakoze akaz gakomeye kuri uyu wa gatandatu, ubwo bakuraga intsinzi i Conakry y’ibitego 4-1 ku gihugu cya Guinea.

Tunisia yari ihanganye bikomeye na Kongo Kinshasa ku mwanya wa mbere muri iri tsinda, ikaba isabwa inota 1 gusa ubwo izahura na Libya, igahita ibona tike yo kwerekeza mu Burusiya.

RDC iri ku mwanya wa 2, irasabwa kuzatsinda ikipe ya Guinea itazaba ifite Naby Keita, igategereza kureba niba Libya yakora igitangaza ikabatsindira Tunisia, bakajya mu gikombe cy’isi.

Mu Itsinda rya 2, ibintu byamaze gusobonuka ikipe ya Nigeria ubwo yatsindaga Zambia igitego 1-0, niyo izakomeza.

Itsinda rya 3, ikipe ya Maroc na Cote d’Ivoire zizarwanira itike ku munsi wa nyuma mu mukino uzabera i Abidjan.

Gervinho na bagenzi be barasabwa gutsinda Maroc, bitaba ibyo ntibazagaragare mu gikombe cy’isi bamaze kwitabira inshuro 3 zikurikiranye, mu gihe Maroc igiherukamo mu Bufaransa mu w’i 1998.

Cote d’Ivoire irarushwa inota 1 na Maroc, irasabwa gutsinda ikipe ya Maroc, bitagenda uko ikindi cyava mu mukino ntabwo cyaha amahirwe Inzovu za Cote d’Ivoire yo kuzagaragara mu gikombe cy’isi.

PNG - 45 kb
Uko amakipe akurikirana mu matsinda 3 ya mbere
PNG - 31.9 kb
Amakipe uko akurikirana mu matsinda 2 ya nyuma

Itsinda rya 4, Iri tsinda ririmo ikipe ya Senegal, BurkinaFaso, Cap vert na Africa y’Epfo, biracyashoboka ku makipe yose uko ari 4.

Senegal na Africa y’Epfo zifite umukino uzasubirwamo uzaba tariki ya 10 Ugushyingo, nyuma yaho FIFA isanzwe harabayeho ubujura ku gihugu cya Senegal mu mukino wabahuje na Africa y’Epfo mu mwaka ushize, ukanaviramo umusifuzi w’umunyaGhana guhagarikwa burundu.

Aya makipe niyo afite amahirwe cyane kuko azahura inshuro 2 mu kwezi gutaha, ikipe yatsinda imikino 2 ikaba yabona tike yo gukomeza.

Ku rundi ruhande, ikipe ya BurkinaFaso na Cap Vert zifite umukino uzazihuza mu kwezi gutaha. Ikipe izatsinda izasigara isenga ko Senegal itagira umukino n’umwe itsinda Africa y’Epfo. Bikaba byaba byiza kuri Burkina Faso, Senegal inganyije na Africa y’Epfo umukino 1, undi ikawutsindwa ku bitego byinshi.

Bisa nkahoa amahirwe menshi yo kuzabona itike y’igikombe cy’isi ari kuri Senegal isabwa amanota 3 gusa mu mikino 2 izahuramo na Afica y’Epfo.

Itsinda rya 5, ikipe ya Misiri yamaze kubona itike nyuma yo gutsinda Congo Brazza, ihita ikuraho inzozi ku bagande na Ghana zo kuzakina igikombe cy’isi.

PNG - 31.9 kb
Amakipe uko akurikirana mu matsinda 2 ya nyuma
Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru