RUHAGOYACU.com

Nka DJ, Ronaldo yasusurukije abitabiriye imurika rya parufe ye- Amafoto

Cristiano Ronaldo yaraye asusurukije abari bitabiriye umuhango wo kumurika parufe ya CR7 Eau de Toilette, abacurangira umuziki, ibi bimenyerewe ko bikorwa n’aba-DJ mu birori n’ibitaramoo bitandukanye.

Ronaldo wahagaritswe imikino itanu mu gihugu cya Espagne, aho amaze gusiba imikino itatu, yari mu ikipe y’igihugu ya Portugal muri iyi minsi, aho yayifashije kwitwara neza mu mikino ibiri bakinnye.


Cristiano Ronaldo yashyize ahagaragara parufe ya CR7 Eau de ToiletteCristiano Ronaldo yashyize ahagaragara parufe ya CR7 Eau de Toilette

Cristiano Ronaldo yatsinze ibitego bitatu muri 5-1 batsinze Ibirwa bya Feroe mu mukino wa mbere mu gihe kandi yanagaragaye mu mukino batsinzemo Hungary igitego 1-0 cya Andre Silva mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Burusiya guhera tariki ya 14 Kamena kugeza ku ya 15 Nyakanga 2018.

Ubwo yamurikaga parufe nya ya CR7 Eau de Toilette kuri uyu wa Kane, Ronaldo yatunguranye, asusurutsa abantu, abacurangira umuziki utandukanye.


Cristiano Ronaldo akomeje gushyira hanze parufe zitandukanyeCristiano Ronaldo akomeje gushyira hanze parufe zitandukanye
Ronaldo yasusurikije abari baje muri uyu muhango, abacurangira... nka DJ nyine!Ronaldo yasusurikije abari baje muri uyu muhango, abacurangira... nka DJ nyine!

Uyu mubavu ni uwa gatatu ushyizwe hanze n’uyu mugabo w’imyaka 32, nyuma yo gushyira hanze CR7 Deodorants na CR7 After shave, ibi byose abantu bifashisha barwanya impumuro mbi ku mubiri igihe barangije koga cyangwa kogosha.

Buri parufe ya CR7 Eau de Toilette iraboneka ku ma-pound 19, ni ukuvuga amafaranga 21,120 y’u Rwanda.

Parufe ya CR7 Eau de Toilette iragura Frw 21 120Parufe ya CR7 Eau de Toilette iragura Frw 21 120

N’ubwo atazakina mu mpera z’iki Cyumweru, Cristiano Ronaldo agomba kugaruka muri Espagne mu ikipe ya Real Madrid, aho bafite umukino wa shampiyona ku munsi wa gatatu, bakira Levante kuri Santiago Bernabeu.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru