RUHAGOYACU.com

Nyuma ya Iranzi, Omborenga na Rachid Kalisa mu gihirahiro muri Slovakia

Abakinnyi babiri b’abanyarwanda bakinira ikipe ya MFK Topvar Topolcany yo mu cyiciro cya gatatu mu gihugu cya Slovia, Kalisa Rachid na Omborenga Fitina bari mu gihirahiro nyuma yo kudakinishwa muri iyi kipe.

Mu kwezi kwa 7 uyu mwaka nibwo abakinnyi batatu b’abanyarwanda, Iranzi Jean Claude, Omborenga Fitina na Kalisa Rachid, bajya gukinira iyi kipe, basinye amasezerano y’imyaka itatu, nyuma yo gushimwa n’ubuyobozi bw’ikipe.

Iranzi, Kalisa na Omborenga, uko ari batatu, bose bari bafite uruhushya rw’agateganyo rwo kuba ku mugabane w’i Burayi mu gihe cy’amezi atatu. Iki gihe cy’agateganyo, cyagombaga kubafasha kuba gushaka uruhushya rwa burundu rubemerera gukorera ku mugabane w’i Burayi.

Kugirango aba bakinnyi babone uru ruhushya, byabasabaga kuba bafite icyangombwa gitangwa n’ubutabera bw’u Rwanda, cyerekana imyitwarire yabo mu Rwanda imbere y’amategeko (Extrait du casier judiciaire), kikaba kigaragaza niba umuntu atarafunzwe, cyangwa se ngo abe afite ibyaha runaka, akurikiranweho n’ubutabera.

Rashid Kalisa, Fitina Omborenga na Iranzi Jean Claude muri SlovakiaRashid Kalisa, Fitina Omborenga na Iranzi Jean Claude muri Slovakia

Ibyangombwa bya Kalisa Rachid na Fitina Omborenga biri mu mabara, ariko icyangombwa cya Iranzi Jean Claude, gisohoka kiri mu ibara ry’umukara n’umweru.

Ibi byangombwa byose uko ari 3, byoherejwe i Burayi, biza kurangira Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Slovakia, yemeye ibyangombwa 2, naho icyangombwa cya Iranzi iracyanga. Ibi, byatumye Iranzi Jean Claude agaruka mu Rwanda, aho ari kugeza magingo aya.

Nyuma yo kugenda kwa Iranzi Jean Claude, aba bakinnyi bandi babiri basigaye ntibaragaragara na rimwe mu kibuga, mu mikino itatu iheruka ikipe ya MFK Topvar Topolcany iheruka gukina, iyi irimo n’uwo baraye batsinzwemo na Veľký Meder 1-0, aho bari ku mwanya wa kane n’amanota 32, bararushwa amanota 10 na Komárno ya mbere nyuma y’umunsi wa 18 wa shampiyona.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu ni uko aba bakinnyi bombi bashobora kuba barahagaritswe kubera ibibazo by’ibyangombwa.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. peter

    Kuya 21-12-2016 saa 08:40'

    Ubukoko aya mahirwe azongera kugaruka ubu nkigihugu twari tubonye aba professioneur none birangijwe nibyangombwa. aba bana barababaje rwose.
    mupole sana nshuti

  2. Kiki

    Kuya 13-11-2016 saa 17:09'

    Apr igarure iranzi wabo ariko baturekere abandi bacu ombarenga na rachid


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru