RUHAGOYACU.com

Perezida mushya w’Ubufaransa Macron, afana Olympique de Marseille

Umuyobozi mushya w’Ubufaransa Emmanuel Macron watowe ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, ni umukinnzi ukomeye w’ikipe yo mu majyepfo y’Ubufaransa ya Olympique de Marseille.

Emmanuel Macron yatsinze Marie Le Pen kuri iki cyumweru, aho yagize amajwi arenga 65% y’abatoye mu gihugu cy’Ubufaransa.

JPEG - 59.5 kb
Emmanuel Macron, umuyobozi mushya w’Ubufaransa

Uyu muyobozi w’Ubufaransa muto ubayeho kurusha abandi, kuko afite imyaka 39 y’amavuko, kuva bavugurura bakajya muri repubulika, na we ni umukinzi wa ruhago cyane, akaba avuga ko yakuze afana ikipe ya Olympique de Marseille.

Macron mu kwezi kwa kane ubwo yari mu mujyi wa Marseille yagiye kwiyamamaza, yafashe umwanya aca no kuri stade Vélodrome ajya kureba iyi kipe, avuga ko akunda cyane.

JPEG - 136.3 kb
Emmanuel Macron, avuga ko yakuze akunda cyane OM

" Nkunda cyane ikipe ya Marseille, rimwe na rimwe narariraga, nkababara cyane, ubundi nkishima cyane, ni kimwe mu bintu byamfashije kugira inzozi mu buzima," Perezida mushya w’Ubufaransa, aganira n’abanyamakuru nyuma yo kureba Marseille.

JPEG - 69.5 kb
Evra yatsinze igitego muri 2, Marseille yatsinze Nice

Olympique de Marseille nayo kuri uyu wa gatanu ntabwo yamutengushye, kuko yatsinze ikipe ya Nice ya 3 muri shampiyona ibitego 2-1, yongera amahirwe yo kuba yazagaragara muri Europa League umwaka utaha.

JPEG - 40.7 kb
Macron ari kumwe n’umuyobozi wa Olympique de Marseille, umunyamerika Frank wayiguze

Macron Emmanuel azayobora Ubufaransa guhera tariki ya 14 Gicurasi uyu mwaka, kugeza 2022.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru