RUHAGOYACU.com

Pogba ntari mu bakinnyi Manchester United ijyana kwa So’ton nyuma y’urupfu rwa papa we

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Manchester United;Paul Pogba ntazakina umukino iyi kipe izahuramo na Southampton kuri uyu wa Gatatu nyuma yo kubura umubyeyi we mu cyumweru gishize.

Nk’uko umutoza w’iyi kipe yabitangarije urubuga rwa interineti rwa Manchester United; Jose Mourinho yavuze ko uyu mukinnyi bahisemo kumuha ikiruhuko kugira ngo abanze aruhuke ndetse abona umwanya wo hutegura ibyo guherekeza bwa nyuma papa we yabuze kuwa Gatanu ushize.

"Ntabwo ntekereza ko azaba ahari. Ndatekereza ko umuhango wo gushyingura papa we ari hagati yo kuri uyu wa kabiri no kuwa gatatu mu Bufaransa."

"Ntabwo ntekereza ko Paul yaba ameze neza ku buryo yakina, twaramuretse kugira ngo azagaruke yumva ameze neza."- Jose Mourihno atangariza urubuga rwa interineti rw’ikipe.

Papa wa Pogba; Fassou Antoine yitabye Imana kuwa Gatanu w’icyumweru gishize afite imyaka 79, aho yari amaze igihe kitari gito arwaye.

Papa wa Pogba yitabye Imana kuwa Gatanu ushizePapa wa Pogba yitabye Imana kuwa Gatanu ushize
Yeo Pogba hamwe n'abahungu be batatu; Mathias Pogba (wambaye United na St-Etienne), Paul Pogba ufashe kuri maman we na Florentin PogbaYeo Pogba hamwe n’abahungu be batatu; Mathias Pogba (wambaye United na St-Etienne), Paul Pogba ufashe kuri maman we na Florentin Pogba

Paul Pogba akaba yari yanasibye umukino Manchester United yatsinzwemo na Tottenham ibitego 2-1 ku Cyumweru gishize.

Manchester United yamaze kwakira ko itazaza mu makipe ane ya mbere mu Bwongereza, irashaka gutwara Europa League y’uyu mwaka, aho izahura na Ajax ku mukino wa nyuma uzaba tariki ya 24 Gicurasi 2017, i Stockholm muri Sweden bityo ikaba yajya muri UEFA Champions League.

Amateka ya Paul Pogba.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru