RUHAGOYACU.com

Pogba yashyizeho inyogosho nshya mbere yo kugaruka mu kibuga

Nyuma yo gusiba imikino 12 mu ikipe ya Manchester United kubera imvune, Paul Pogba ashobora kugaruka ku mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona ikipe ye izahuramo na Newcastle United mu mpera z’icyumweru gitaha. Uyu mukinnyi akaba yamaze gushyiraho inyogosho nshya mu mabara arimo ay’ikipe akinira.

Paul Pogba ntabwo arakinira Manchester United kuva tariki ya 12 Nzeli uyu mwaka ubwo yavunikiraga mu mukino wa UEFA Champions League, aho yari yatangiye ari kapiteni Manchester United yakira Basel, ariko akavunika mu minota 20 ya mbere y’umukino.


Paul Pogba amaze hafi amezi abiri hanze y'ikibugaPaul Pogba amaze hafi amezi abiri hanze y’ikibuga

Uyu mukinnyi w’umufaransa wamaze gutangira imyitozo mu mashitani atukura yamaze gushyiraho inyogosho nshya kuri uyu wa Gatanu abifashijwemo na A Star Barbers Ltd ikorera i Chessington hafi n’ikibuga cy’ikipe ya Chelsea.

Kuri Twitter na Instagramm, A Star Barbers batangaje ko bazanye urwego rushya rw’amashitani atukura.


Uyu mukinnyi yaraye ashyizeho indi nyogosho nshyaUyu mukinnyi yaraye ashyizeho indi nyogosho nshya

Paul Pogba byitezwe ko ashobora kugaragara mu mukino ikipe ya Manchester United izakina na Newcastle United kuwa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Amatakuruhimbi

    Kuya 11-11-2017 saa 17:32'

    Ngo ntagashyiremo amabara atukuru ngo niyo amutera kuvunika niba utari umukene mumutwe ufite idirishya mubwonko

  2. Rayon

    Kuya 11-11-2017 saa 11:22'

    Reka ngire Pogba inama kandi natayikurikiza azajya ahora avunika niyiyogoshesha ntagashyiremo amabara yumutuku kuko amutera umwaku buri gihe ayashyizeho azajya avunika cg ikipe akiniye inganye cg itsindwe ajye ashyirami umweru gusa cg irindi bara ritari umutuku welcome back AgentP but must be careful for that.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru