RUHAGOYACU.com

Ramos yahagaritswe umukino umwe nyuma yo gukorera ikosa kuri Lionel Messi

Myugariro akaba na kapiteni w’ikipe ya Real Madrid; Sergio Ramos yahawe ibihano byo gusiba umukino umwe nyuma yo guhabwa ikarita itukura muri El Clasico batsinzwemo na FC Barcelone ku Cyumweru, ibitego 3-2.

Sergio Ramos yahawe ikarita itukura muri uyu mukino nyuma yo gukorera ikosa kuri Lionel Messi, bituma Real Madrid isigara ari abakinnyi 10 mu kibuga mu minota 13 ya nyuma y’umukino.

Iyi karita itukura yahawe uyu mukinnyi, akaba ari iya 22 yari abonye kuva atangiye gukina nk’uwabigize umwuga, ni nyuma yaho yari akiniye nabi Lionel Messi ndetse baza no gutakaza uyu mukino ku bitego 3-2.

Sergio Ramos yakiniye nabi L.Messi ahabwa ikarita itukura ubwo batsindwaga na FC Barcelone ku CyumweruSergio Ramos yakiniye nabi L.Messi ahabwa ikarita itukura ubwo batsindwaga na FC Barcelone ku Cyumweru

Umusifuzi Hernandez Hernandez akaba atarigeze atanga muri raporo ku kuba yarakomewe amashyi na Ramos ubwo yari amaze kumuha iyi karita itukura, ahubwo yagaragaje ko ’Ramos yakoze ikosa ubwo yakoreshaga imbaraga ashaka umupira agakinira nabi Lionel Messi’.

Serigo Ramos azasiba umukino umwe Real Madrid izasuramo ikipe ya Deportivo La Coruna kuri uyu wa Gatatu.

Ramos yagaragaye akomera amashyi umusifuzi nyuma yo guhabwa ikarita itukuraRamos yagaragaye akomera amashyi umusifuzi nyuma yo guhabwa ikarita itukura

Neymar ukinira FC Barcelone akaba yarahanwe imikino itatu ndetse aza gusiba El Clasico nyuma yo gukora ikosa nk’irya Ramos ubwo bakinaga na Malaga tariki ya 8 Mata uyu mwaka.

Uyu munya-Brazil yakomeye amashyi umusifuzi ubwo yari amaze guhabwa ikarita itukura ndetse bimuviramo guhabwa imikino itatu, ibihano birarangirana n’umukino urahuza FC Barcelone na Osasuna kuri uyu wa Gatatu.

FC Barcelone na Real Madrid ziranganya amanota 75 ku rutonde rwa shampiyona ya Espagne mu gihe Real Madrid ifite umukino w’ikirarane.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Izindi nkuru

Barcafan Kuya 28-04-2017 saa 00:32'

JONAS BARCA IZASURA Cg IZAJYA KU KIBUGA CYA ESPAGNOL KUWA GATANDATU 20h45

Jonas Kuya 26-04-2017 saa 19:50'

Baliselona iza gukina nande


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!