RUHAGOYACU.com

Real Madrid ikosoye Barcelone, Ronaldo ahabwa umutuku- Amafoto

Mu mukino ubanza wa Super Cup mu gihugu cya Espagne, FC Barcelone ntiyahiriwe ku kibuga cyayo, aho itsinzwe na Real Madrid y’abakinnyi 10 ibitego 3-1.

Real Madrid yaje gukina uyu mukino idafite Luca Modric wahagaritswe umukino umwe, aho Matteo Kovacic yaje mu mwanya we.

Nyuma yo gusoza igice cya mbere nta kipe irareba mu izamu ry’iyindi, Real Madrid yabonye igitego cya mbere ku munota wa 50, iki cyitsinzwe na Gerard Pique wananiwe kumvikana n’umunyezamu we Ter Stengen, ku mupira wari uhinduwe na Marcelo.

Pique yitsinze igitego cya mbere cya Real MadridPique yitsinze igitego cya mbere cya Real Madrid

Ronaldo yabanje ku ntebe y'abasimburaRonaldo yabanje ku ntebe y’abasimbura

Nyuma yo guhusha uburyo butandukanye ku makipe yombi, byasabye FC Barcelone gutegereza umunota wa 77 kugira ngo yishyurirwe na Lionel Messi kuri penaliti, ubwo Suarez yari amaze gukorerwaho ikosa mu rubuga rw’amahina.

Messi yishyuriye Barcelone kuri penalitiMessi yishyuriye Barcelone kuri penaliti

Cristiano Ronaldo wari winjiye mu kibuga ku munota wa 57, asimbuye Benzema, yatsindiye Real Madrid igitego cya kabiri ku munota wa 80, ku ishoti rikomeye yatereye muri metero nka 20, yishimira igitego akuramo umupira, ibi byamuhesheje ikarita y’umuhondo.

Ronaldo yatsindiye Real Madrid ku munota wa 80Ronaldo yatsindiye Real Madrid ku munota wa 80
Ronaldo yishimiye igitego akuramo umupira, ahabwa umuhondo wa 1Ronaldo yishimiye igitego akuramo umupira, ahabwa umuhondo wa 1

Uyu mukinnyi yashoboraga gutsindira Real Madrid igitego cya gatatu ku munota wakurikiyeho, agwa mu rubuga rw’amahina, maze umusifuzi amuha ikarita ya kabiri y’umuhondo, Real basigara ari abakinnyi 10, ndetse bivuze ko Ronaldo atazakina umukino wo kwishyura.

Ronaldo yatunguwe no kubona ahabwa umuhondo wa kabiriRonaldo yatunguwe no kubona ahabwa umuhondo wa kabiri
Iyi karita itukura ivuze ko atazakina umukino wo kwishyuraIyi karita itukura ivuze ko atazakina umukino wo kwishyura

FC Barcelone yashakaga kwishyura, yagaragaje intege nkeya mu bwugarizi bwayo kuri uyu munsi, ndetse ku munota wa 90, kuri contre-attaque, Marco Asensio abatsindana igitego cya gatatu gishimangira intsinzi ya Real Madrid.

Asensio yatsindiye Real igitego cya gatatuAsensio yatsindiye Real igitego cya gatatu

Real Madrid yabashije gukura intsinzi ku kibuga cya BarceloneReal Madrid yabashije gukura intsinzi ku kibuga cya Barcelone
Real Madrid bashimira abafana baboReal Madrid bashimira abafana babo
Zidane wa Real na Valverde wa Barcelone basuhuzanyaZidane wa Real na Valverde wa Barcelone basuhuzanya

Umukino wo kwishyura uzabera ku kibuga cya Real Madrid kuwa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2017.

BARCELONA (4-3-3): Ter Stegen, Vidal, Pique, Umtiti, Alba, Rakitic (Alcacer 83’), Busquets, Iniesta (Roberto 67’), Messi, L Suarez, Deulofeu (D Suarez 58’)

Abasimbura batakoreshejwe: Semedo, Cillessen, Mascherano, Alcacer, Digne,Roberto.

REAL MADRID (4-1-2-1-2): Navas, Carvajal, Varane, Ramos, Marcelo, Casemiro, Kroos, Kovacic (Asensio 67’), Isco, Bale (Lucas 80’), Benzema (Ronaldo 57’)

Abasimbura batakoreshejwe: Nacho, Casilla, Hernandez, Ceballos.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. KOKE

    Kuya 16-08-2017 saa 15:19'

    Ngo ngwiki sha? SEBA Ngo BARCA Yararangiye nka RAYOR Kweli buretse urabona Itandukaniro rya CATALOUNYA na MADRID 23h Ntago arejo urumirwa wangu

  2. BARCA

    Kuya 15-08-2017 saa 00:55'

    REMONTADA BARCA 4-1 REAL Tukamanika igikombe murabeho

  3. tuyiringire j. claude

    Kuya 14-08-2017 saa 15:28'

    Nubgo Real yakinnye na umusifuzi ariko ntacyo byatanze gusa iwacu tuzayica hala hala Madrid

  4. Mutarambirwa all bonny

    Kuya 14-08-2017 saa 13:59'

    zidane yakoze akazi gakomeye ko guhuza ikipe ya real Madrid ikaba nkumuryango.ibyo byatumye ahuza nabakinnyi be.none dore ibiri kuvamo byuza cyane nakomeze ayobore isi muri ruhago. murakoze

  5. nsengiyumva innocent

    Kuya 14-08-2017 saa 13:28'

    barca yatwibye pe iriya penalte ntabwo yariyo

    ariko barabeshya benabeu tuzayica.kuko real idafite cr7 yakina

  6. nsengiumva innocent

    Kuya 14-08-2017 saa 13:16'

    barca yatwibye pe iriya penalte ntabwo yariyo

    ariko barabeshya benabeu tuzayica.kuko real idafite cr7 yakina

  7. seba

    Kuya 14-08-2017 saa 09:30'

    barca yararangiye ninka rayon sport zose zararangiye hasigaye amazina gusa

  8. Ferdinand alias warege Mister one felus

    Kuya 14-08-2017 saa 07:47'

    nubundi tuzosubira tubameseriwacu.
    naho abarefa batwiba.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru