RUHAGOYACU.com

Real Madrid yagabanyirijwe ibihano yari yafatiwe mu kugura abakinnyi

Ikipe ya Real Madrid yari yafatiwe ibihano byo kumara inshuro ebyiri zitaha ititabira isoko ry’igura nyuma yo gufatirwa ibihano ishinjwa kuba yaragiye igura abakinnyi bari munsi y’imyaka 18 mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuri ubu yamaze kugabanyirizwa, izasiba isoko ry’igura rimwe.

Muri Nzeli uyu mwaka, nibwo FIFA yahannye Amakipe ya Real Madrid na Atletico Madrid yo mu gihugu cya Espagne, ko atazitabira isoko ry’igura ku nshuro ebyiri zitaha, kubera uburyo yagiye agura abakinnyi bari munsi y’imyaka 18 mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Icyo gihe, Real Madrid yaciwe ibihumbi 360,000 by’amafaranga akoreshwa mu Busuwisi, Atletico Madrid icibwa 900,000 ndetse amakipe yombi akaba yaratangaje ko yiteguye kongera kujurira mu rukiko rwa siporo, Court of Arbitration for Sport (CAS).

Nyuma yo kujurira, Real Madrid yakuriweho gusiba isoko rimwe ry’igura bivuze ko mu mpeshyi bemerewe kugura, ndetse ku mafaranga ibihumbi 360,000 akoreshwa mu Busuwisi bari baciwe, bayagabanyirijwe bageza ku bihumbi 240,000.

Ku bijyanye n’ubujurire bw’ikipe ya Atletico Madrid, nta kigeze gitangazwa niba yo yagabanyirijwe ibihano, ariko nayo ishobora kwemererwa kugura mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru