RUHAGOYACU.com

Real Madrid yasezerewe muri Copa del Rey itarenze 1/4

Ku kibuga cyayo, Real Madrid yasezerewe na Leganes muri 1/4 cya Copa del Rey ni nyuma yo gutsindirwa mu rugo ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Gatatu.

Real Madrid yari yatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza wabaye mu minsi ishize, yaje gukina uyu mukino idafite abarimo Cristiano Ronaldo wagize ikibazo ku jisho mu mukino baheruka gutsindamo Deportivo de la Coruna mu gihe abandi babanje ku ntebe y’abasimbura.

Achraf Hakimi ahindura umupira imbere y'izamu rya LeganesAchraf Hakimi ahindura umupira imbere y’izamu rya Leganes

Real Madrid: Casilla, Hakmi (Carvajal 68), Fernandez, Ramos, Hernandez, Kovacic, Llorente (Modric 68), Isco (Mayoral 77), Vazquez, Asensio, Benzema;

Abasimbura batakoreshejwe: Navas, Varane, Casemiro, Tejero

Leganes: Champagne, Tito, Bustinza, Siovas (Mantovani 58), Rico, Brasanac, Gabriel, El Zhar (Naranjo 81), Eraso, Amrabat (Garcia 70), Beauvue;

Abasimbura batakoreshejwe: Cuellar, Guerreo, Zaldua, Sierra.

Nyuma yo gusoza igice cya mbere cy’umukino Leganes iri mbere n’igitego 1-0 cyari cyatsinzwe na Javier Eraso ku munota wa 32 w’umukino, Real Madrid yishyuriwe na Karim Benzema nyuma y’iminota ibiri gusa bavuye kuruhuka.

Javier Eraso yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku ruhande rwa LeganesJavier Eraso yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku ruhande rwa Leganes
Ramos atera akanyabugabo bagenzi beRamos atera akanyabugabo bagenzi be
Benzema yatsinze igitego cyo kwishyura ariko ntacyo byabafashijeBenzema yatsinze igitego cyo kwishyura ariko ntacyo byabafashije

Ku munota wa 56, Gabriel yongeye gushyira imbere Leganes, ayitsindira igitego cya kabiri cyatumye Zinedine Zidane akora impinduka zitandukanye gusa birangira Real Madrid itakaje umukino ndetse irasezererwa.

Los Blancos bakomeje kugira ibihe bibi muri uyu mwaka w’imikino, aho basa n’abamaze gukura amaso ku gikombe cya shampiyona dore ko barushwa amanota menshi n’ikipe ya FC Barcelone.

Abakinnyi ba Leganes bishimira igitego cya Gabriel cyatumye basezerera Real MadridAbakinnyi ba Leganes bishimira igitego cya Gabriel cyatumye basezerera Real Madrid

Gahunda ya 1/4 cya Copa del Rey

Kuwa Kabiri

  • Seville 3-1 Atletico Madrid (Seville yakomeje ku bitego 5-2)

Kuwa Gatatu

  • AET Alaves 2 - 1 Valencia * (Valance yakomeje kuri penaliti 3-2, umukino ubanza wari 1-0)
  • Real Madrid 1 - 2 Leganes (umukino ubanza 1-0)

Kuwa Kane

  • 22:30 Barcelona vs Espanyol (umukino ubanza 0-1)
Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru