RUHAGOYACU.com

Ronaldo washinjwe ubuhehesi n’umukobwa ukora kuri TV, yibarutse umwana w’umukobwa n’umukunzi we

Umukinnyi Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne n’ikipe y’igihugu cya Portugal, yibarutse umwana w’umukobwa kuri iki cyumweru n’umukunzi we Georgina.

Uyu mukinnyi w’imyaka 32 yamenyesheje isi ko yibarute umwana w’umukobwa, abicishije ku mbuga nkoranyambga asanzwe akoresha, ari kumwe n’umuhungu we mukuru ndetse n’umukunzi we Georgina mu bitaro.

JPEG - 81.1 kb
Ronaldo n’umukunzi we Georgina bibarutse umwana wa 4 w’uyu mukinnyi

Iyi nkuru nziza ku muryango wa Cristiano yaje nyuma gato y’inkuru ishinja uyu mukinnyi wa mbere ku isi kuri ubu, kuba yaraciye inyuma umukunzi we akaryamana n’umkobwa ukora kuri TV.

Yanditse ati, " Alana Martina yavutse! Bombi na Mama we bameze neza! Twese turishimye cyane.

JPEG - 48.5 kb
Yakoresheje iyi foto abwira isi y’abamukunda ko yibarutse umwana wa 4

Umuryango wageze ku bitaro bya Quiron Universal i Madrid mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, ari naho uyu mukunzi wa Cristiano Ronaldo yaje kwibarukira.

Ni umwana wa mbere kuri Georgina, akaba umwana wa 4 kuri Cristiano Ronaldo, usanganywe abana 3 barimo Cristiano Jr w’imyaka 7 na barumuna be Eva na Mateo, bavutse muri Kamena uyu mwaka.

JPEG - 108.5 kb
Ronaldo asanzwe afite abana 3, barimo 2 bavutse uyu mwaka mu kwezi kwa 6

Ni u bwa mbere Ronaldo yibarutse umwana ku mugore babana. Abana 3 uyu mukinnyi asanganywe bavutse habayeho gutera intanga abagore uyu mukinnyi yabaga yahisemo bakemera gutwara inanga ze.

JPEG - 41.8 kb
Uyu mukobwa arashinja Ronaldo ko yaciye inyuma umukunzi we, bakaryamana

Uyu musore ni ubwo yishimira iyi nkuru nziza, arashinjwa guca inyuma umukunzi we akaryamana n’mukobwa witwa Natacha batangiye kuvugana muri 2015, babinyujije kuri Instgram.

JPEG - 53.8 kb
Ronaldo n’umukunzi we Georgina ubwo baherukaga kugaragara mu ruhame bari kumwe
Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru