RUHAGOYACU.com

Ronaldo yagaragaje impapuro zihamya ko atanyereje imisoro

Nyuma y’aho ikinyamakuru El Mundo cyo muri Spain gitangarije ko Cristiano Ronaldo yanyereje imisoro y’akayabo gasaga miliyoni 150 z’ama Euro kuri ubu Ronaldo abinyujije muri sosiyete ya Gestifute yatangaje ko ari umwere aho yashyize hanze impapuro zose zerekana uko yagiye atanga imisoro.

Kuva ikinyamakuru El Mundo cyatangaza inkuru yerekana ko Ronaldo yaba nawe anyereza imisoro, Gestifute isanzwe iharanira inyungu z’uyu mukinnyi w’igihangange ku isi yashyize hanze impapuro zerekana ko Ronaldo ari umwere.

Impspuro sosiyete Gestifute yashyize hanze zerekana ko Ronaldo atigeze anyereza imisoroImpspuro sosiyete Gestifute yashyize hanze zerekana ko Ronaldo atigeze anyereza imisoro

Ibi iki sosiyete ikaba yabikoze atari agahato ahubwo ari uburyo bwo kwerekana ko kuva Ronaldo yatangira gukina ruhago yagiye atanga imisoro mu buryo buziguye ntamanyanga namwe yakoze.

Izi mpapuro zigera kuri 720 zirerekana neza ko Ronaldo ntamisoro nimwe yigeze anyereza nkuko bitangazwa n’iyi sosiyete aho batangaza ko babikoze bijyanye n’amategeko kandi ntawabashyizeho agahato ngo batange izi mpapuro ahubwo ari ubushake bwabo.

Ibi kandi bikaba bije mu gihe abakinnyi nka Xabi Alonso, Angel Di Maria na Ricardo Carvalho bakinnanye na Ronaldo muri Real Madrid nabo bari kuvugwaho ko baba baranyereje imisoro mu gihe bakiniraga ikipe ya Real Madrid.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mutesa Benjamin Donnie Yen

    Kuya 9-12-2016 saa 08:32'

    Ntabwo Cristiano Ronaldo Yanyereza Imisoro Nka Messi Ntibakamwangirize Izina.

  2. niyonkuru yvan buvan

    Kuya 9-12-2016 saa 05:38'

    Rinaldo namyo yakora kuko afasha abanu benshi

  3. KNC

    Kuya 9-12-2016 saa 04:47'

    Mukwiye gukosora imyandikire,koko yandikwa nabi tugitangira tugacika intege zo gusoma !naho twajyaga dutaka imisoro iri kwaduka mubucuruzi iwacu,ariko n’i bwotamasimbi bacanye yombi ku misoro!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru