RUHAGOYACU.com

Rooney na Everton biteguye Gor Mahia ya Kagere, Migi na Tuyisenge

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza; Wayne Rooney wamaze kugaruka mu ikipe ya Everton nyuma y’imyaka 13 ayivuyemo akerekeza muri Manchester United, yatangaje ko azaba ari umwe mu bakinnyi ba Everton bazaza gukina na Gor Mahia mu mukino wa gicuti uzabera muri Tanzania.

Amakipe yombi azahurira mu mukino wa gicuti utegura umwaka w’imikino utaha kuri Everton, umukino uzaba kuwa Kane tariki ya 13 Nyakanga 2017, kuri Stade Nkuru y’igihugu cya Tanzania, ni nyuma yaho Gor Mahia yegukanye irushanwa rya SportPesa mu kwezi gushize.

Iyi kipe yo muri Kenya ibarizwamo abanyarwanda; Meddie Kagere, Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’.

Kagere na Tuyisenge ni ba rutahizamu ngenderwaho muri K'Ogalo (Gor Mahia)Kagere na Tuyisenge ni ba rutahizamu ngenderwaho muri K’Ogalo (Gor Mahia)
Mugiraneza Jean Baptiste 'Migi' ari kumwe na Tuyisenge JacquesMugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ ari kumwe na Tuyisenge Jacques

Wayne Rooney wamaze gusinya imyaka ibiri muri Everton yavuyemo mu 2004 aguzwe miliyoni 27 z’ama-pound, yakoranye n’iyi kipe imyitozo yo kuri uyu wa Mbere, aho azahabwa nimero 10 yambarwaga na Romelu Lukaku babisikanye yerekeza mu mashitani atukura.

Mu kiganiro cya mbere na Everton TV nk’umukinnyi wa Everton kuri iyi nshuro, Rooney yavuze ko ruzaba ari urugendo rwiza, kuza muri Tanzania, ndetse yizeye kuzabona umwanya wo kwigaragaza mu kibuga.

Everton yakoze imyitozo uyu munsi, iyi yitabiriwe na RooneyEverton yakoze imyitozo uyu munsi, iyi yitabiriwe na Rooney
Rooney n'umutoza we mushya, mu ikipe nshya ya EvertonRooney n’umutoza we mushya, mu ikipe nshya ya Everton

Wayne Rooney yakomeje avuga ko ari ubwa mbere azaba aje muri Tanzania, ndetse yizeye ko kuba azakorana urugendo rurerure n’abakinnyi bagenzi be ataramenyerana nabo, bakaba muri hoteli imwe, bizatuma amenya byinshi kuri bo.

Rooney asanze muri Everton bagenzi be barimo Morgan Schniderlin na Michael Keane bakinannye muri Manchester United, Phil Jagielka, Leighton Baines na Ross Barkley bahuriraga mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

Rooney aganira na mugenzi we (S. Morgan) wari wamusize muri Manchester UnitedRooney aganira na mugenzi we (S. Morgan) wari wamusize muri Manchester United
Rooney yaje ku myitozo yambaye gutyoRooney yaje ku myitozo yambaye gutyo

Uyu mugabo w’imyaka 31, afatwa nk’umunyabigwi muri Manchester United, aho yayitsindiye ibitego 253 mu mikino 559, atwarana na yo ibikombe birimo ibya shampiyona 5, UEFA Champions League, Europa League, FA Cup na League Cup.

Uyu kandi, uretse gutsinda ibitego byinshi mu mashitani atukura, ni na we umaze gutsindira Abongereza ibitego byinshi; 53 mu mikino 119.

Uyu mukinnyi azajya yambara nimero 10 yambarwaga na LukakuUyu mukinnyi azajya yambara nimero 10 yambarwaga na Lukaku

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru