RUHAGOYACU.com

Roy Hodgson abaye umutoza ukuze kurusha abandi, ahabwa Crystal Pace yirukanye de Boer atarayibona itsinda na rimwe

Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza; Roy Hodgson yamaze kugirwa umutoza mushya w’ikipe ya Crystal Palace yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, ku masezerano y’imyaka ibiri.

Hodgson arimbuye Frank de Boer wirukanwe kuwa Mbere nyuma y’iminsi 77 muri Crystal Palace, aho yatoje imikino itanu, ariko akahava nta mukino n’umwe atsinze.

de Boer yirukanywe atarabona ikipe ya Crystal Palace yishimira igitego muri Premier Leaguede Boer yirukanywe atarabona ikipe ya Crystal Palace yishimira igitego muri Premier League

Uyu musaza w’imyaka 70 wahoze atoza ikipe y’igihugu y’u Bwongereza mu mwaka ushize, agasezera nyuma yo gutsindwa na Iceland ibitego 2-1 muri 1/8 cya Euro 2016, yahawe aka kazi nyuma yo kumara icyo gihe cyose nta kipe atoza.

Umukino we wa mbere muri iyi kipe, azahura na Southampton kuwa Gatandatu kuri Selhurst Park.

Ray Lewington waakoranye na Roy Hodgson mu ikipe y’u Bwongereza na Fulham, ni we wagizwe umwungiriza we.

Hodgson agarutse mu ikipe yatangiriyemo gukina ruhago mu gihe yatoje amakipe arimo Blackburn, Fulham, Liverpool, na West Bromwich Albion muri Premier League.

Roy Hodgson ku kibuga cya Crystal PalaceRoy Hodgson ku kibuga cya Crystal Palace

Ku myaka ye 70 n’iminsi 34, Hodgson abaye umutoza ukuze uhawe ikipe ngo ayitoze muri Premier League, agahabwa amasezerano yo kuyitoza igihe kirekire.

Mu mikino itanu ibanza mu ikipe ya Crystal Palace, Roy Hodgson azakina n’amakipe ya Southampton, Huddersfield Town, Manchester City, Manchester United na Chelsea.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru