RUHAGOYACU.com

Ryan Giggs yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu ya Wales

Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Manchester United; Ryan Giggs yamaze kugirwa umutoza w’ikipe y’igihugu cya Wales anavukamo, ku masezerano y’imyaka ine.

Uyu mugabo w’imyaka 44, ahawe aka kazi nk’umusimbura wa Chris Coleman waretse gutoza iyi kipe y’igihugu ubwo yerekezaga muri Sunderland mu Ugushyingo 2017 nyuma yo kubura itike y’igikombe cy’Isi cya 2018.

Ryan Giggs mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa MbereRyan Giggs mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere

Ryan Giggs yari ahanganiye uyu mwanya na Osian Roberts wari wungirije Coleman, Craig Bellamy wabaye rutahizamu ukomeye muri iki gihugu kimwe na Mark Bowen.

Mu ijambo yavuze yerekanwa nk’umutoza; Ryan Giggs yagize ati:” Nishimiye kugirirwa icyizere nkagirwa umutoza w’ikipe y’igihugu.”

Giggs yerekanwe nk'umutoza mushya wa WalesGiggs yerekanwe nk’umutoza mushya wa Wales

Giggs yakomeje avuga ko mu byo agiye kugeza ku banya-Wales harimo gushaka uburyo iyi kipe yazabonamo itike y’igikombe cy’Uburayi cya 2022.

Ryan Giggs yakiniye Wales imikino 64 hagati y’1991 na 2007, ariko yagiye anengwa cyane kwikura mu ikipe y’igihugu no kudakina imikino ya gicuti.

Giggs nta kazi yari afite kuva asezeye ku mupira w’amaguru mu 2014, ndetse yasigaye atoza Manchester United mu mikino ine ubwo David Moyes yari amaze kwirukanwa ndetse yungirije Louis Van Gaal mu myaka ibiri mbere y’uko Jose Mourinho agirwa umutoza.

Ryan Giggs yabaye umutoza wungirije muri Manchester United yakiniyeRyan Giggs yabaye umutoza wungirije muri Manchester United yakiniye

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru