RUHAGOYACU.com

Salomon Nirisarike wahesheje Tubize intsinzi ya mbere, yahize kuyikura mu murongo utukura

Igitego cya Salomon Nirisarike cyo ku munota wanyuma ni cyo cyabaye itandukaniro mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri ikipe ya Tubize yatsinzemo Roeselare iwayo ibitego 2-1.

Tubize ya Salomon, ntabwo yagize intangiriro nziza za shampiyona y’icyiciro cya kabiri, dore ko agace kayo ka mbere karangiye iri ku mwanya wa 10 n’amanota 10 mu mikino 14. Nkuko bisanzwe muri iki cyiciro, amakipe umunani akigize abanza guhura hagati yayo agakina imikino ibanza n’iyo kwishyura maze hakarebwa amanota zabonye mu cyiciro cya mbere.

Salomon yizeye gufatanya na bagenzi be bakava mu murongo w'umutukuSalomon yizeye gufatanya na bagenzi be bakava mu murongo w’umutuku

Mu cyiciro cya kabiri cy’iyi shampiyona, ikipe ya Tubize na bwo ntabwo yagitangiye neza, gusa bitandukanye n’ibyabanje, mbere y’umukino wa Roeselare yari imaze kunganya gatatu itsindwa rimwe.

Iyi yaje ariko gutangira neza mu mukino wo ku cyumweru, Marco Weymans ayitsindira igitego ku munota wa 34 gusa kiza guhita cyishyurwa na Gregory Grises ku munota wa 54.

Mu gihe amakipe yombi yasaga nk’agiye kugabana amanota, Salomon Nirisarike yaje guhesha Tubize intsinzi, ni ko gutsinda igitego ku munota wa 90 w’umukino byatumye ikipe ye itahana amanota atatu yose n’intsinzi ya 2-1, biyishyira ku mwanya wa gatandatu n’amanota atandatu n’umukino w’ikirarane.


Salomon kuri uyu wa mbere, yatangarije RuhagoYacu ko yizeye ko ikipe ye izubakira kuri iyi ntsinzi ikaba yava mu murongo utukura ibarizwamo.

“Ndishimye ko ndi kwitwara neza, nubwo ikipe yo bitayigendekeye neza mu ntangiriro. Tugiye gukomeza gukora turebe ko tutaba mu makipe yanyuma”.

Salomon Nirisarike, amaze gukina imikino 18 muri 19 ikipe imaze gukina ndetse igitego cye cyari icya gatatu atsinze muri uyu mwaka wa shampiyona. Uyu myugariro w’umunyarwanda uri gusoza amasezerano, atangaza ko yizeye kuzabona andi cyangwa se akaba yabona indi kipe ku mugabane w’Uburayi.

Salomon amaze gukina imikino hafi ya yose ya TubizeSalomon amaze gukina imikino hafi ya yose ya Tubize

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. habyarimana

    Kuya 5-01-2018 saa 08:18'

    musorewacu komezawitwareneza tukurinyuma uheshishema urwanda Wenda amakipakomeye yagushima aka Kugura mazenatwabanyarwanda tukagirumukinnyi murayamakipakomeye?nkwifurije kujyamwikipe nka arsenal

  2. ruhago

    Kuya 20-12-2017 saa 12:22'

    akomereze aho ahesha ishema urwanda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru