RUHAGOYACU.com

Salomon Nirisarike yatsinze igitego cye cya gatatu kitabujije Tubize gutsindwa

Salomon Nirisarike yatsinze igitego cye cya gatatu muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi, gusa nticyabujije ikipe ye ya Tubize gutsindwa na Lierse ibitego 2-1.

Salomon Nirisarike, Umunyarwanda ukinira Tubize yo mu Bubiligi yatsinze igitego cye cya gatatu mu mikino umunani (8) bamaze gukina muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, akaba yagitsinze ku munota wa 10 yishyura icyo Pierre Bourdin wa Lierse yari yabatsinze ku munota wa 4.

Salomon Nirisarike ni umukinnyi ubanzamo mu mikino yose igihe ari muzimaSalomon Nirisarike ni umukinnyi ubanzamo mu mikino yose igihe ari muzima

Icyakora icyo gitego cya Salomon nticyari gihagije ngo ikipe ye ikure amanota 3 cyangwa se rimwe ku kibuga cya Lierse, kuko ubwo haburaga umunota umwe gusa ngo umukino urangire, ni ukuvuga ku munota wa 89, Nico Binst yahise atsindira Lierse igitego cya kabiri.

Nyuma yo gutsindwa umukino w’umunsi wa 8 wo kwishyura wakinwe kuri uyu wa 14 Mutarama 2018, ikipe ya Tubize iri ku mwanya wa gatanu mu makipe 8 aho ifite amanota 9 ku rutonde ruyobowe na Lierse ya mbere n’amanota 18.

Salomon Nirisarike arimo gukina umwaka we wa nyuma muri Tubize ngo ahite asoza amasezerano, akaba ateganya kuba yagira ahandi yerekeza ariko mu cyiciro cya mbere n’ubwo we n’umuhagarariye bataratangaza ikipe ashobora kujyamo, gusa ngo amakipe yifuza kumugura yo ni menshi.

Salomon Nirisarike ngo ashaka gufasha ikipe ye kuva munsi y'umurongo utukura ku buryo izakomeza mu cyiciro gikurikiyeho cyo gushaka itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbereSalomon Nirisarike ngo ashaka gufasha ikipe ye kuva munsi y’umurongo utukura ku buryo izakomeza mu cyiciro gikurikiyeho cyo gushaka itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ruhago

    Kuya 15-01-2018 saa 16:54'

    akomereze aho,aduheshe ishema


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru