RUHAGOYACU.com

Serge Aurier yakatiwe amezi 2 y’igifungo

Myugariro w’ikipe ya Paris St-Germain (PSG) yo mu Bufaransa n’ikipe y’igihugu cya Côte d’Ivoire, Serge Aurier yakatiwe igifungo cy’amezi abiri ashinjwa gukubita umupolisi.

Aurier w’imyaka 23, yanaciwe kandi ama-euro 600, €600 (£521, $674) yo kuba hari ibyangijwe ubwo ibi byabaga muri Gicurasi Uyu mwaka, aho igipolisi kivuga ko umupolisi yakubise inkokora mu gatuza, yamaze umunsi umwe adakora kubera imvune yagiriye aho yakubitiwe ku kabiyiniro k’i Paris tariki ya 30 Gicurasi.

Uyu mukinnyi akaba yahise arekurwa dore ko yahakanye icyaha aregwa, bivuze ko ashobora kuba yakinira ikipe ya PSG mu mukino wa Champions League bafite kuri uyu wa Gatatu na Ludogorets muri Bulgaria ndetse no mu minsi yashize yari yahagaritswe n’ikipe ye kubera amagambo yavuze ku mutoza we Laurent Blanc.

Uretse amande yacuwe Aurier ku byangijwe, agomba kandi kwishyura ama-euro €1,500 (£1,304; $1687) y’urukiko.

Uyu mwaka ntiwigeze uba mwiza kuri uyu mukinnyi dore ko uretse guhagarikwa n’ikipe ye muri Gashyantare, yanatangaje amagambo aari meza kuri mugenzi we Angel Di Maria ndetse kuwa Gatanu w’icyumweru gishize yahawe ikarita itukura mu mukino wa shampiyona batsinzwemo na Toulouse 2-0.

Aurier yahawe amakarita abiri y'umuhondo bakina na ToulouseAurier yahawe amakarita abiri y’umuhondo bakina na Toulouse

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Masezerano enock ruberangabo

    Kuya 12-11-2016 saa 06:08'

    mwiriwe neza nonese uwo mukinnyi ntamikino yahagaritswe murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru