RUHAGOYACU.com

Transfers 10 zari zitezwe bigapfa ku munota wa nyuma

Isoko ry’igura n’igurisha ryarangiye ku mugabane w’u Burayi uretse mu gihugu cya Espagne bafunga saa Sita z’ijoro kuri uyu wa Gatanu.

Reba hano abakinnyi baraye baguzwe ku munsi wa nyuma.

Hari abakinnyi byari byitezwe ko bagurwa n’ayandi makipe, ariko byarangiye bitabaye.

Dore abakinnyi 10 byanze ko berekeza mu makipe yabifuzaga ku munota wa nyuma

Alexis Sanchez

Manchester City yari yamaze kumusaba muri Arsenal, itanga miliyoni 60 z’ama-pound, ariko Arsenal ibonye ko itabona uwo imusimbuza mu masaha make yari asigaye, iramwimana.

Thomas Lemar

Arsenal yari yamaze gusaba uyu mukinnyi mu ikipe ya AS Monaco kuri miliyoni 92 z’ama-pound, ariko ibiganiro ntibyagenda neza kuri uyu wari mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yatsindaga Ubuholandi ibitego 4-0, akaniragaza muri uyu mukino atsinda ibitego bibiri.

Virgil van Dijk

Yifuzwaga na Liverpool, ariko na we byarangiye atayerekejemo, bivuze ko aza kuguma muri Southampton.

Ross Barkley

Yari yamaze kugera i Londres gukora ikizamini cy’ubuzima muri Chelsea, agatangwaho miliyoni 35 z’ama-pound, ariko birangira yisubiye, yemera kuguma muri Everton.

Riyad Mahrez

Uyu ukinira Leicester City byavugwaga ko yanahawe uruhusa mu ikipe y’igihugu ya Algeria kugira ngo arebe uko yakwerekeza muri AS Roma, ariko na we byanze.

Jonny Evans

Nyuma yo kwifuzwa na Arsenal n’ikipe ya Leicester City, byari byitezwe ko yerekeza muri Manchester City yamwifuzaga kuri miliyoni 18 z’ama-pound, birangira agumye muri West Bromwich Albion.

Eliaquim Mangala

Yifuzwaga bikomeye na Crystal Palace, ariko kuba Manchester City itabonye Evans bishobora kuba ari byo byatumye itarekura uyu myugariro w’Umufaransa.

Diafra Sakho

Uyu yari yamaze kumvikana na Rennes ndetse yanakoze ikizamini cy’ubuzima muri iyi kipe, ariko nta ruhusa rw’ikipe ye ya West Ham.

Sakho wasibye imyitozo yo kuwa Gatatu yari azi ko ashobora kwerekeza mu Bufaransa, ariko byarangiye bitabaye.

Andre Gomes

Uyu munya-Portugal yari mu bagurishwa na FC Barcelone, aho byashobokaga ko yakwerekeza muri Tottenham yari yananiwe kugura Rossy Barkley, ariko na we birangira atagiye mu Bwongereza.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru