RUHAGOYACU.com

Uburyo penaliti ziterwamo bushobora kuba bugiye guhindurwa!

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi; UEFA, iri kwiga ku buryo bushya penaliti zajya ziterwamo igihe bibaye ngombwa ko amakipe akizwa nazo, kuko uburyo busanzwe butari bwiza ku makipe yombi aba ahanganye.

UEFA ikaba iri kwiga ubundi buryo bushya ibi byajya bikorwamo, aho kujya bahinduranye gutera penaliti nk’uko bisanzwe, ahubwo bigakorwa nko muri Tennis.

Ubu buryo bushya bukaba buri no kugeragezwa mu gikombe cy’u Burayi cy’abatarengeje imyaka 17 cyatangiye muri Croatia kuwa Gatatu.

Ubusanzwe, penaliti ziterwa hagendeye kuri tombola y’igiceri, ikipe igahitamo niba ari yo irajya ibanza gutera, uburyo bumenyerewe nka ABAB. Ni ukuvuga ko ikipe A ibanza gutera, hakaza ikipe B, na none A ikagaruka igatera, mbere y’uko B igaruka.

Uburyo bushya bwo buratandukanye kuko UEFA yasanze 60% by’amakipe abanza gutera penaliti ari nayo atsinda umukino, aho bavuga ko umukinnyi ugiye gutera bwa kabiri aba ari ku gitutu gikabije, ibi bigatuma bibaviramo gutsindwa.

Amakipe atera penaliti bwa 2 aba afite amahirwe menshi yo gutsindwaAmakipe atera penaliti bwa 2 aba afite amahirwe menshi yo gutsindwa

Ubu buryo bushya bwiswe ’ABBA’ ni ukuvuga ko ikipe A ishobora gutera penaliti ya mbere, B ikaza igetera iyayo ya mbere, mbere y’uko B ibanza gutera iya kabiri ubundi na A ikabona ubutera iya kabiri kugeza zose zirangiye hakaboneka utsinda.

N’ubundi hakazajya hifashishwa guterera igiceri kugira ngo haboneke utera mbere.

Ubu buryo bushya kandi bukaba buri no kugeragezwa mu gikombe cy’u Burayi cy’abagore batarengeje imyaka 17, irushanwa riri kubera muri Repubulika ya Czech kuva kuwa Kabiri w’iki cyumweru.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru