RUHAGOYACU.com

Ubutumwa Cristiano Ronaldo yageneye abamwanga bose

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Portugal; Cristiano Ronaldo yavuze ko abamwaga bakwiye gukomeza kumwanga kuko ari bo batuma akomeza kuba uwo ari we kugeza magingo aya.

Ubu ni ubutumwa Cristiano Ronlado yageneye bamwe mu bafana bamwurwanya cyangwa batamukunda ubwo yaganiraga n’abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, asubiza ibibazo byabo, ni nyuma yaho aciye agahigo ko kuzuza miliyoni 100 z’abamukurikira bakoresheje uru rubuga nkoranyambaga.

"Abanyanga bakomeze banyange, kubera ko mwe (abanyanga) mudahari, Ntabwo naba ndi uwo ndiwe uyu munsi, rero mukomeze mundwanye... Gusa icy’agaciro kuri njye ni abafana banjye."- Cristiano Ronaldo.

C. Ronaldo yujuje miliyoni 100 z'abamukurikira kuri InstagrammC. Ronaldo yujuje miliyoni 100 z’abamukurikira kuri Instagramm

Ronaldo yari mu bihe byiza, dore ko intsinzi ya Real Madrid imbere ya Atletico Madrid muri UEFA Champions League kuwa Kabiri, ubwo yayitsindiraga ibitego byose 3-0 babonye muri uyu mukino, yamufashije kuba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 52 mu mikino yo gukuranamo ya UEFA Champions League ndetse akomeza kuyobora abatsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa ry’i Burayi n’ibitego 103.

Cristiano Ronaldo arahabwa amahirwe menshi kuri Ballon d'Or ya 2017Cristiano Ronaldo arahabwa amahirwe menshi kuri Ballon d’Or ya 2017

Cristiano Ronaldo w’imyaka 32 akaba anahabwa amahirwe menshi yo kwegukana Ballon d’Or ya gatanu nyuma yo kwigaragaza muri uyu mwaka w’imikino,aho kuri ubu ikipe ye ihanganiye UEFA Champions League muri 1/2, ndetse na shampiyona.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. frank

    Kuya 8-05-2017 saa 12:14'

    Cr7!! , nonthing has been over untill ballon-dolls are over so keep on touch uzazitwara nshuti ndagukunda pee:

  2. frank

    Kuya 8-05-2017 saa 12:14'

    Cr7!! , nonthing has been over untill ballon-dolls are over so keep on touch uzazitwara nshuti ndagukunda pee:

  3. Rutebuka

    Kuya 8-05-2017 saa 03:05'

    CR7 he is the king of football you was born to play and to score many many goal,I love you my favourite player,komeza utsinde nubundi impamvu bakwanga nuko utsinda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru